Hasobanuwe impamvu bourse ihabwa abanyeshuri ikunze gutinda kubageraho

Yanditswe na Habimana James
Kuya 21 Mutarama 2020 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

Inzego zirimo Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Kaminuza y’u Rwanda na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD, zasobanuye ko impamvu nyamukuru ikunze gutuma abanyeshuri bamwe badahabwa amafaranga abafasha mu mibereho yabo ya buri munsi azwi nka ‘bourse’, nabo ubwabo babigiramo uruhare.

Izi nzego zavuze kuri iki kibazo nyuma y’aho umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, aherutse kwandika agira ati “Ni ngombwa ko twongera guhamagara Perezida wa Repubulika kugira ngo tubone amafaranga yacu adutunga? Turabarambiwe.”

Nyuma y’ubu butumwa, Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD), yahize yizeza abanyeshuri bahabwa aya mafaranga ko tariki 23 uku kwezi ari bwo bazahabwa aya Mutarama, Gashyantare na Werurwe 2020.

Kuri uyu wa Kabiri nabwo izi nzego zagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, kugira ngo basobanure ku mpamvu nyamukuru ituma iki kibazo kidakemurwa mu buryo burambye.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Iterambere, Dr Murigande Charles, yasobanuye ko abemerewe guhabwa inguzanyo bisaba ko amazina yabo, HEC iyatanga muri BRD.

BRD ikurikirana imitangire y’aya mafaranga ndetse n’uko azagaruzwa.

Avuga ko kugira ngo aya mafaranga ahabwe umunyeshuri, BRD itegereza ko umunyeshuri abanza kugirana amasezerano na yo ko yemeye kwakira iyo nguzanyo, kandi ko yemeye kuzayiriha mu gihe azaba abonye akazi.

Ikindi ngo ni uko umunyeshyri agomba kwiyandikisha muri Kaminuza y’u Rwanda cyangwa ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro.

Ikibazo gikunze gutuma aya mafaranga atinda kugera kuri wa munyeshuri, akenshi biterwa n’uko usanga yaratinze kwiyandikisha cyangwa akaba yaratinze gusinya amasezerano.

Yagize ati “Ikindi kibazo kibaho ni uko usanga abanyeshuri benshi cyane abagitangira mu mwaka wa mbere, nta konti bagira cyane ko baba bakirangije amashuri yisumbuye, bamwe iyo bagiye gutanga konti hari ubwo batangira guhamagara babaza iwabo cyangwa inshuti ngo babatize konti, iyo BRD rero igiye kwishyura usanga wa muntu ugiye kuyahabwa atandukanye na wa wundi w’umunyeshuri bigateza ikibazo.”

Ati “Iyo ayo mafaranga atageze kuri baba banyeshuri, BRD ibibwirwa n’uko hari abanyeshuri batangiye kuvuga bati wenda tumaze amezi abiri nta mafaranga duhabwa, ibi bisaba ko itangira kujya gushaka ahari ikibazo kuko yo iba yarayatanze, aha niho ihera ikajya muri Banki Nkuru y’u Rwamda, BNR kubabaza niba koko ya mafaranga yaratanzwe, BNR iyo ibyemeye nibwo ijya muri banki kureba uko byagenze, ibi bigatuma abanyeshuri batinda kuyabona.”

“Icyo dukora nka Kaminuza ni uko duhora tubaza dukoresheje ubuyobozi bw’abanyeshuri tureba niba nta munyeshuri utarabona amafaranga, iyo tubonye ayo mazina tuyageza kuri BRD.”

Umuyobozi ushinzwe ishoramari mu burezi muri BRD, Matata Claudine, yavuze ko hari igihe usanga konti z’abanyeshuri zitanditse neza ibi nabyo bigateza ikibazo.

Yagize ati “Hari ubwo usanga irangamuntu umunyeshuri yaduhaye bidahuye kuko hari ubwo baba barahinduye amazina yabo, iyo tumaze kubihuza byose nibwo usanga abanyeshuri batinda kubona amafaranga kuko imyirondoro ye idahuye, cyangwa ugasanga konti barazihinduye, aho nibwo usanga amafaranga agarutse.”

Matata yavuze ko nubwo abanyeshuri bavuga ko batabona bourse, kugeza ubu bamaze kwishyura ku kigero cya 98%, mu gihe 2% basigaye ari abo batujuje ibisabwa.

Yagize ati “Iyo tumaze kubona ahari ikibazo ntabwo twarenza iminsi itatu tutamwishyuye uwo munyeshuri, dutinzwa gusa no kumenya ahari ikibazo.”

Ku banyeshuri ibihumbi 28,446, BRD imaze kwishyura abanyeshuri ibihumbi 27,936 (98%) bourse. Mu banyeshuri bashya ibihumbi 9,810, hishyuwe 9,609, kandi mu banyeshuri bakomeje kwiga mu yindi myaka ibihumbi 18,606 hishyuwe 18,327 muri UR na Rwanda Polytechnic (RP).

Kugeza ubu abanyeshuri 511 basigaye batarishyurwa, 389 ni aba UR na 122 ba RP.

BRD ikomeza ivuga ko hari kandi abanyeshuri basaga 491 bourse yabo yagarujwe na banki zabo zitandukanye bitewe nuko batanze amakuru atariyo ajyanye na konti zabo.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, avuga ko amafaranga yo ahari ikibazo kiba mu gutangwa kwayo.

Yavuze ko ikibazo kibaho usanga hari n’abanyeshuri bajya kuri twitter bavuga ku bibazo by’amafaranga, ariko wajya kugenzura ugasanga amafaranga barayabonye ahubwo wenda ari uko bayamaze.

Izi nzego zivuga ko zigiye kujya zikorana umunsi ku munsi, ku buryo umunyeshuri wagize ikibazo gikemurwa kare ntibimugireho ingaruka.

Harimo kandi gushakwa uko abanyeshuri bajya bahabwa amafaranga ya buri kwezi, aho gutegereza amezi atatu nk’uko bikorwa uyu munsi.

Abayobozi batandukanye barimo gusobanura impamvu zitinza bourse ihabwa abanyeshuri
Iki kiganiro cyahuje ibitangazamakuru bitari bike
Matata Claudine ushinzwe ishoramari uburezi muri BRD yavuze ko hari n'abanyeshuri batanga imyirondoro iba ituzuye bigateza ibibazo
Umuyobozi Mukuru wa HEC Dr Rose Mukankomeje yavuze ko hari abanyeshuri bavuga ko batabonye amafaranga kandi yarabagezeho
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe Iterambere Dr Murigande Charles, yavuze ko ibibazo bimwe by'abadahabwa inguzanyo usanga ubwabo baba babigizemo uruhare

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .