Cimerwa yahakanye kuba nyirabayazana w’ikama ry’amashyuza i Rusizi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kanama 2020 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, amazi y’amashyuza yo mu Kagari ka Bugarama, mu Karere ka Rusizi, yarakamye yimukira hafi y’uruganda rwa Cimerwa rukora sima.

Ni ikintu cy’amayobera cyateye akababaro abaturage bahakuraga amaramuko binyuze mu gukanda abagiye kuhivuriza amavunane, bamwe bakabihuza no kuba yarakamye ubwo uruganda rwa CIMERWA rwarimo rukoresha intambi rushaka amabuye akoreshwa mu gukora sima.

Ayo mazi yakururaga abantu benshi barimo n’abaturutse mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uruganda rwa Cimerwa, rwasohoye itangazo rusobanura ko “Mu byumweru bike bishize, hari ahantu muri metero 300 hafi y’amashyuza haridutse bitewe n’imihindagurikire y’imiterere y’Isi. Icyo kibazo cyatumye amazi akama burundu ndetse yose ajya mu birombe by’uruganda rwa Cimerwa”.

Cimerwa yakomeje ivuga ko “Turi gufatanya n’ubuyobozi mu bushakashatsi burambuye bw’iki kibazo ari nako dukomeza gushakisha umuti urambye. Harimo no gufatanya n’inzego bishinzwe kugira ngo amashyuza abe kimwe mu bikorwa nyaburanga bikurura ba mukerarugendo hano iwacu mu Rwanda”.

Impuguke mu bijyanye n’Ubumenyi bw’Isi, Dr Emmanuel Havugimana, yabwiye IGIHE ko ubushakashatsi bukiri gukorwa ariko we asanga gutemba kw’amashyuza byaba byaraturutse ku mitingito yabaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Ati “Ubushakashatsi buracyakorwa ariko ndabona icyo navuga ari imitingito yabaye ku tariki ya 14 na 16 z’ukwa karindwi n’undi mutingito wabaye ejo saa munani mu kiyaga cya Tanganyika, ibyo byose iyo bibaye bigatuma ibintu by’amabuye yo mu kuzimu binyeganyega cyane, ntabwo bitangaje ko ahantu nka hariya hari amashyuza, amazi yahita agenda.”

Kuri ubu ahari amashyuza hari kugaragagara amabuye gusa amazi akaba yarahavuye akagenda. Impuguke zivuga ko bigoye ko aya mazi y’amashyuza yazahagaruka.

Ahari amashyuza hasigaye amabuye gusa amazi yose yakamye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .