00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashyizweho uburyo buzafasha Abanyarwanda bifuza gukora ubucuruzi bw’imodoka

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 13 June 2022 saa 06:36
Yasuwe :

Ikigo SWATTACE kimenyerewe mu gucuruza no gukodesha imodoka cyashyizeho gahunda nshya, izafasha abifuza kwinjira muri ubu bucuruzi kubona inyungu nyinshi batavunitse.

Iyi gahunda yiswe ‘Tinyuka’ igamije gufasha abashaka gukora ubucuruzi bw’imodoka, ariko babifashijwemo n’iki kigo kikabagenera inyungu yihuse kandi batavunitse.

Ushaka kwinjira muri iyi gahunda azajya agura imodoka hamwe na SWATTACE, namara kuyishyura ayibasubize bagirane amasezerano, iki kigo gitangire kujya kiyikodesha kugeza kimuhaye inyungu zirenga ku yo yayiguze ziri hagati ya 40% na 50%.

Hari uburyo bubiri iki kigo gikoresha, ubwa mbere ni ukubagurira imodoka ubundi mukagirana amasezerano ukayibasubiza bakajya bayikoresha bakagenda bakwishyura.

Iyo mugiranye amasezerano y’imyaka ibiri baguha inyungu ingana na 40%, imyaka ibiri n’igice baguha iya 50% naho ay’imyaka itatu ni 60%. Ibyo imodoka ikenera byose iki kigo ni cyo kibikora haba ubwishingizi n’ibindi.

Bitewe n’ubwoko bw’imodoka bazajya bumvikana amafaranga bazajya bagenda bamuha buri kwezi kugeza ya masezerano arangiye akuyemo ya nyungu ye.

Muri iki gihe imodoka izaba iri mu maboko ya SWATTACE ni yo izajya iyitaho ku bintu byose haba ibibazo yagize no kuyishakira ubwishingizi n’ibindi byose imodoka iri mu muhanda ikenera.

Amasezerano azajya arangira mu gihe bumvikanye ndetse n’amafaranga mwumvikanye bamaze kuyaguha yose, ubwo imodoka ihite iba iya SWATTACE ariko wemerewe kugurayo indi mugakora amasezerano mashya.

Ubwo bamurikaga iyi gahunda banerekanye bamwe mu byamamare bagiye kuyimenyekanisha muri rubanda barimo Fatakumavuta na Miss Uwase Muyango Claudine.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Iterambere muri SWATTACE, Tuyisenge Jean Pierre, yavuze ko bahisemo gushyiraho iyi gahunda kugira ngo bafashe abantu bafite amafaranga kuyashora mu bucuruzi.

Ati “Turagira ngo tubwire Umunyarwanda ufite amafaranga ariko adafite icyo ari kuyakoresha, twe tuguha serivisi iyabyaza inyungu kandi mu gihe gito tukugurisha imodoka tukajya tuguha inyungu twumvikanye.”

Yakomeje avuga kandi ko bifuzaga gukorana n’abantu basanzwe babagurira imodoka kugira ngo babafashe kuzibonera inyungu ihagije kandi mu gihe gito.

Ati “Abantu bifuza gukorana natwe dutegura uburyo bwo gukorana nabo, ubusanzwe dufite imodoka tugurisha ariko tuyiha n’akazi mu masezerano tugirana twumvikana n’umukiliya amafaranga yaguzemo imodoka, akazamubyarira inyungu zifatika.”

Iki kigo uyu munsi kandi cyatangiye ku mugaragaro amasezerano yo gukorana na bamwe mu bamaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga barimo umunyamakuru Fatakumavuta, Miss Muyango Claudine na Tidjara Kabendera.

Tuyisenge yavuze ko bashatse gukorana na bo kugira ngo babashe kumenyekanisha serivisi batanga hirya no hino.

Ati “Aba bantu bafite uko bahagaze ku mbuga nkoranyambaga kandi Abanyarwanda barabazi baranabizera mu buryo bufatika, ku buryo gukorana natwe twabonye ari inyungu zifatika haba kuri twe no kuri bo.”

Ku ruhande rw’aba biyemeje kuyihagararira bavuze ko biteguye kubafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo babinyujije mu mirongo basanzwe bakoreramo.

Muyango yagize ati “Nzamamaza ibikorwa byabo nkoresheje imbuga nkoranyambaga zanjye Instagram, Snapchat n’izindi nka najya no kuri televiziyo zikorera kuri YouTube nkabasha kumenyekanisha ibyo bakora.”

SWATTACE yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011, imaze gushinga imizi mu gicuruza no gukodesha imodoka gusa inakora n’ibindi bikorwa birimo gucuruza ibibanza.

Iki kigo gikorera munsi ya Gare yo mu mujyi (Down Town). Ushaka andi makuru wahamagara kuri 0787024513 cyangwa ugasura imbuga nkoranyambaga zacyo.

Tinyuka igamije gufasha abashaka gikora ubucuruzi bw'imodoka
SWATTACE yiyemeje korohereza abifuza gukora ubucuruzi bw’imodoka
Muyango yavuze ko azamenyekanisha ibikorwa by'iki kigo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze
Iki kigo cyiyemeje gukorana n'abamaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Iterambere muri SWATTACE, Tuyisenge Jean Pierre, yavuze ko bahisemo gushyiraho iyi gahunda kugira ngo bafashe abantu bafite amafaranga kuyashora mu bucuruzi
Fatakumavuta nawe yavuze anejejwe no kuba iki kigo cyaramugiriye icyizere

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .