00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashyizweho uburyo bushya buzafasha abakora ingendo mu minsi mikuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 December 2024 saa 05:14
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwashyizeho uburyo bushya buzafasha abagenzi kubona imodoka no kugabanya umuvundo muri Gare ya Nyabugogo, mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.

RURA yatangaje ko guhera ku wa 23-24 Ukuboza 2024 no kuva ku wa 30-31 Ukuboza 2024, abagenzi bazajya bategera imodoka mu bice bitandukanye byateganyijwe byiyongera kuri gare ya Nyabugogo.

Nk’abakoresha umuhora w’Amajyepfo mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi, Rutsiro na Nyaruguru, bazategera imodoka i Nyamirambo kuri Pele Stadium.

Abakoresha umuhora w’Iburasirazuba bajya i Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma na Kirehe bazategera imodoka muri Gare ya Kabuga.

Ni mu gihe abakoresha umuhora w’Amajyaruguru, mu turere twa Gicumbi, abajya i Nyagatare banyuze Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke na Nyabihu bazategera imodoka muri Gare ya Nyabugogo.

Mu itangazo RURA yashyize hanze yakomeje igira iti “Abagenzi bajya i Bugesera, bazategera muri Gare ya Nyanza ya Kicukiro. Abateganya gukora ingendo baragirwa inama yo gutegura ingendo zabo bagura amatike hakiri kare, mu rwego rwo kwirinda umuvundo.”

Uru rwego rwakomeje ruvuga ko abakozi barwo ab’Umujyi wa Kigali, n’izindi nzego bireba bazaba bahari mu rwego rwo gufasha abagenzi gukora ingendo zabo.

Rusaba abakora ingendo muri ibi bihe by’iminsi mikuru kwihanganira imbogamizi bashobora guhura nazo.

RURA yashyizeho uburyo bushya buzafasha abagenzi kugabanya umuvundo mu minsi isoza umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .