00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashyizweho ihuriro rigamije kunoza ubufatanye bw’abarimu bigisha itangazamakuru muri Kaminuza zo mu Rwanda

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 16 March 2025 saa 10:39
Yasuwe :

Abarimu bigisha itangazamakuru muri kaminuza zo mu Rwanda bashyizeho ihuriro ’Rwanda Journalism Educators Network’ (RJEN), rizabafasha kunoza ubufatanye no guteza imbere imyigishirize yaryo.

Iri huriro ryashyizweho ku wa 14 Werurwe 2025, mu Karere ka Muhanga, mu nama yahuje abarimu bigisha itangazamakuru muri za kaminuza enye zo mu Rwanda zirimo Institut Catholique de Kabgayi (ICK), Kaminuza y’u Rwanda (UR), East African University Rwanda (EAUR) na Mount Kigali University (MKU).

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Rev. Jean Pierre Uwimana, watorewe kuyobora iri huriro, yavuze ko intego nyamukuru y’iyi nama ari uguhuza abarimu bigisha itangazamakuru, gushyiraho amategeko arigenga no gutora abayobozi baryo.

Yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho iri huriro cyaturutse mu nama y’itangazamakuru yabereye muri Tanzania umwaka ushize, aho basanze abarimu baryigisha bo mu bindi bihugu bibumbira hamwa nka African Journalism Education Network (AJEN).

Yagize ati “Umwaka ushize, twitabiriye inama yabereye muri Tanzania, maze dusanga abandi barimu bigisha itangazamakuru hirya no hino muri Afurika barashinze amahuriro yabo, bidutera amatsiko. Byadufunguye amaso tubona inyungu ziri mu bufatanye, gusangira ubumenyi no gukorera hamwe kugira ngo twese dutere imbere.”

Rev. Uwimana yavuze ko RJEN izibanda ku kunoza imyigishirize y’itangazamakuru, guteza imbere ubushakashatsi no guteza imbere umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

Ati “Iyo abantu bafite ubunararibonye butandukanye bahuriye hamwe, bashobora kubaka ikintu gikomeye, nk’ubushakashatsi. Ntibigarukira gusa ku buryo twigisha abanyeshuri, ahubwo binagira uruhare mu guteza imbere umwuga w’itangazamakuru muri Afurika yose.”

Yakomeje ati “Itangazamakuru si akazi uwo ari we wese yakora, bisaba ubumenyi n’ubunyamwuga. Kudakurikiza amahame y’umwuga biteza ibibazo birimo kuvuga no kwandika ibyo udahagazeho.”

Yasoje avuga ko bazashyiraho ingamba zo guteza imbere ubushakashatsi no kuvugurura imyigishirize y’itangazamakuru mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel, yashimye iki gikorwa, avuga ko gifitiye akamaro abanyamakuru b’ejo hazaza, kandi ko ubufatanye bw’abarimu buzafasha kuvugurura amasomo ajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi wa East African University Rwanda (EAUR), Prof. Kabera Callixte yavuze ko uyu mwaka utari igihe cyo guhangana ku ma Kaminuza ahubwo ari icyo gufatanya mu guteza imbere umwuga w’itangazamakuru.

Abagize komite nyobozi yatowe ni Rev. Jean Pierre Uwimana watorewe kuba Perezida, Andrew Onsongo aba Visi Perezida wa mbere, Dr. Joyce Kirabo agirwa Visi Perezida wa kabiri, Jeanne d’Arc Mukamana atorerwa kuba Umunyamabanga mu gihe Jean Baptiste Hategekimana ari Umubitsi.

Hashyizweho Ihuriro rihuza abarimu bigisha muri Kaminuza hagamijwe kwimakaza ubufatanye bw'abarimu baryigisha n'abandi
Iyo nama yitabiriwe n'abarimo batandukanye bigisha muri Kaminuza
Abatorewe kuyobora ihuriro ry'abarimu bigisha Itangazamakuru mu rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .