Hashyizweho amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kamena 2020 saa 04:09
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda (RMB) cyashyizeho amabwiriza ajyanye no gukumira icyorezo cya Coronavirus mu bakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ndetse n’abandi bantu bahura nabo.

Mu bikubiye muri aya mabwiriza harimo gushyira umwuka uhagije mu ndani, kugabanya ubucucike bw’abakozi, gushyiraho ingamba zijyanye no gupima abakozi.

Muri aya mabwiriza kandi harimo ko abakoresha bagomba gushyiraho uburyo bwo gucunga no kwandika amakuru mu bitabo ajyanye n’ingendo zose z’abakozi, kwemerera abakozi gukora mu byiciro ndetse no kubaha ibikoresho byose by’ubwirinzi igihe bari mu kazi.

Aya mabwiriza yateguwe nyuma yo kuganira n’abafatanyabikorwa ndetse hanagendewe ku mabwiriza asanzwe yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yashyizweho na Leta y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda, Francis Gatare, yashimangiye ko gukurikiza aya mabwiriza ari ukwirinda no kurinda umuryango muri rusange.

Ati “Turasaba abakoresha n’abakora mu mwuga w’ubucukuzi bwa mine na kariyeri bose gukurikiza aya mabwiriza. Turashaka ko habaho ubwirinzi no mu kazi, ibi kandi bizanafasha abo babana nabo mu miryango. Iyi virusi irica ariko amakuru meza ni uko kuyirinda bishoboka.”

Aya mabwiriza anateganya ko abafite ibikorwa by’ubucukuzi bwa mine na kariyeri bagomba gushyiraho ingamba zifasha kumenya no gucunga ahantu hose hateza ikibazo ku mutekano n’ubuzima mu bikorwa byo gucukura.

Aya mabwiriza aje kunganira amabwiriza asanzweho yo gucunga umutekano muri Mine.

Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda kirateganya gutangaza mu cyumweru gitaha ingamba cyafashe zo guhangana n’ingaruka za COVID-19 mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda rukoramo abantu basaga 100000.

Inyungu iva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yiyongera umwaka ku wundi kuko yavuye kuri miliyoni 149.1$ mu 2015 igera kuri miliyoni 166$ mu 2016/2017 na miliyoni 373$ mu 2017/2018, bituma uru rwego ruba urwa kabiri mu kwinjiriza u Rwanda amadevize menshi, inyuma y’ubukerarugendo.

Kubera amahirwe agaragara munsi y’ubutaka bw’u Rwanda n’ishoramari rikomeje kongerwamo, ubu intego yarahanitswe kuko hitezwe miliyoni 800$ mu 2020 ndetse mu 2024 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukazaba bugeze kuri miliyari 1.5$.

Kanda hano usome amabwiriza yose

Aya mabwiriza agena ko mu ndani aho bacukura amabuye y'agaciro, hakwiye kujya hashyirwamo umwuka uhagije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .