Hashyizweho amabwiriza mashya y’imyubakire n’imicungire y’inyubako za Leta

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yemeje amabwiriza mashya inzego za Leta zizajya zikurikiza mu gusaba iyubakwa ny’inyubako zo gukoreramo aho urwego rumwe rwa Leta rutazongera gufata icyemezo cyo gusaba kubakirwa inyubako yarwo.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imyubakire n’iterambere ry’imijyi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Eddy Kyazze, yatangaje ko aya mabwiriza yemejwe mu minsi ishize asimbura ayo mu 2015 nyuma yo kubona ko yari arimo ibyuho.

Ati “Aya mabwiriza aje mu rwego rwo kunoza no kuzamura imikorere inyuze mu mucyo, kubazwa inshingano n’imikorere inoze mu micungire y’inyubako za Leta.”

Aya mabwiriza aratanga inshingano zisobanutse kuri buri rwego rwa Leta haba mu gihe rurimo gusaba ko rwakubakirwa inyubako yo gukoreramo ndetse no mu gucunga neza inyubako zuzuye, bigamije gukosora imikorere mibi yagiye igaragara mu bihe bishize.

Umuyobozi w’umusigire w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire (RHA) , Noël Nsanzineza, yabwiye The New Times ko mu gihe gishize nta mabwiriza afatika yari ahari agenga uburyo inyubako za Leta zigurwa.

Ati “Umuntu ukuriye urwego runaka yashoboraga guhamagara RHA akabasaba kugura inzu rukoreramo, kandi ibyo byashoboraga no gukorwa hatabanje kurebwa icyo urwo rwego rukeneye.”

Ibi ngo ntibizongera kubaho kuko aya mabwiriza yemejwe asaba ko inzego zinyuranye zizajya zibanza gukora isuzuma zikemeza ibikwiye gukorwa.

Uko bizajya bikorwa

Kuri ubu, mu gihe urwego cyangwa ikigo runaka cya Leta gikeneye inyubako nshya, kizajya kibibwira komite ibishinzwe igizwe n’abaminisitiri batandukanye barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.

Iyo komite izajya isuzuma ibikenewe hanyuma itange uburenganzira kuri komite y’inzobere mu bwubatsi bakore igishushanyo mbonera banahitemo aho iyo nyubako yubakwa.

Nyuma y’ibyo byose, ni bwo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire (RHA) kizajya gihabwa inshingano z’isoko ryo kubakisha iyo nyubako ariko na bwo bizajya bibanza kwemezwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutegura amasoko ya Leta (RPPA).

Aya mabwiriza ashyizweho mu gihe hari abahoze ari abayobozi bari mu nkiko bakurikiranyweho gukoresha nabi imari ya Leta mu buryo bufitanye isano no gutanga amasoko y’inyubako mu buryo bw’uburiganya.

Aya mabwiriza mashya azanagabanya inshingano ku bigo zo kuvugurura inyubako bakoreramo n’ibindi bikoresho ibigo bya Leta bikoresha. Iyo mirimo yose izajya ikorwa na RHA.

Paul Rwigamba, uzobereye ibijyanye n’imyubakire yavuze ko Leta yakagombye kuba yarabonye ko uburyo inyubako za Leta zicungwa harimo ibibazo. Kuko ngo we abona “Inyubako za Leta zafatwaga nk’izitagira nyirazo.”

Rwigamba yavuze ko binabaye byiza, hajya hubakwa inyubako zigezweho ku buryo urwego cyangwa ikigo runaka cya Leta kitazakenera guhindura iyo nyubako byibuza hadashize nk’imyaka 30.

Inyubako ikoreramo Akarere ka Gasabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .