00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FAWE yashimiwe uruhare rwayo mu kubaka ubushobozi bw’abana b’abakobwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 July 2022 saa 01:34
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange biri muri gahunda zo guharanira iterambere, urubyiruko nk’imbaraga z’ahazaza ruri ku ruhembe mu gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete.

Ibi bituma urubyiruko rugirirwa icyizere ndetse rugashingirwaho amizero y’ejo hazaza cyane ko ari rwo rushobora kugendana n’ibigezweho by’umwihariko mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubumenyi mu rubyiruko, urubyiruko rufashwa n’Umuryango Mpuzamahanga wiyemeje kubakira ubushobozi abana b’abakobwa rwagaragaje ko kuri ubu rukwiye kwishakamo ibisubizo mu rugendo rw’iterambere mu rwego rwo kwirinda kuba umutwaro ku bihugu rukomokamo.

Umuyobozi Mukuru wa SIBO Engineering Company, Siborurema Beata, ni umukobwa wabashije gutinyuka kuri ubu afite uruganda rutunganya amakaro mu bisigazwa bya ’plastique’ mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije akaba n’umwe mu bafashijwe na FAWE (Forum for African Women Educationalists).

Yasobanuye ko yiyemeje gutangiza uruganda nyuma yo gusoza amashuri ye mu myuga n’ubumenyingiro muri IPRC Kigali, kandi byamuhaye ubumenyi ndetse n’icyizere cyo kudategereza akazi runaka ahubwo yiyemeza kugahanga.

Ati “Niga muri Kaminuza nibwo nagize iki gitekerezo ariko niga nanabikora, nyuma naje kugira amahirwe mpugurwa na FAWE Rwanda, bamfasha kumva neza umushinga wanjye. Banyigishije ikoranabuhanga no kwihangira imirimo bimpa ibitekerezo byagutse bijyanye n’umushinga wanjye.”

Siborurema avuga ko zimwe mu mbogamizi ahura na zo mu mikorere ye ya buri munsi ari izishingiye ku mikoro make ku buryo bishobora kugira ingaruka ku musaruro n’ingano y’ibyo atunganya.

Yavuze ko abana b’abakobwa bakeneye guhabwa umwanya no guherekezwa mu rugendo rw’iterambere mu rwego rwo kubafasha kunyura muri zimwe mu mbogamizi bahura nazo.

Ati “Urubyiruko by’umwihariko abakobwa bakeneye kwigishwa, bakumva ko bashoboye. Bakeneye cyane ko babona uguherekezwa na bakuru babo. Cyane cyane abana bo mu cyaro ntabwo bakunze kubona abantu bateye imbere bashobora kubaganiriza ku nzira y’uburyo yazamutsemo. Urebye abafite aho bageze ntabwo bajya bajya kubwira ba bandi bari hasi cyane y’uko bishoboka.”

Umunyeshuri wo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuvuzi mu Ishuri ry’Ubuforomo Mpawenimana Charlotte, wafashijwe na FAWE kugera aho ageze yiga uyu munsi, yabwiye IGIHE ko umwana waherekejwe neza bimubera inzira yo kwiteza imbere no kugirira igihugu akamaro.

Ati “Iyo bagufashije bakaguha ubumenyi, biguha gukura mu mutwe ugatekereza uburyo bwagutse bwo kubafasha gukoresha neza ibyo ubonye uhereye kuri duke ukabasha kubibyaza umusaruro by’igihe kirekire.”

Mpawenimana uvuka mu Karere ka Rusizi afite intumbero yo guhindura ubuzima bw’abenshi ahereye ku bo mu muryango we nyuma yo kubakirwa ubushobozi n’Umuryango Mpuzamahanga ufasha abagore FAWE.

Ubusanzwe umuryango FAWE ufasha abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye ariko b’abahanga, aho bafashwa kwishyurirwa amashuri uhereye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, kwigishwa imyuga, amahugurwa ndetse no guhabwa intangiriro y’ubuzima.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, yavuze ko guteza imbere ubumenyi mu bakiri bato ari ishingiro ryo guteza imbere igihugu.

Yashimiye cyane umuryango wa FAWE Rwanda, isanzwe igira uruhare mu burezi bw’u Rwanda cyane ko kuri ubu bafite amashuri abiri kandi azwiho gutanga uburezi bwiza.

Rose Baguma yasabye abafatanyabikorwa batandukanye kurushaho gushyira imbaraga mu gutanga ubufasha ku bana bo mu byaro by’umwihariko abana babyariye iwabo bagorwa no gusubira kwiga.

Umuyobozi uhagarariye FAWE mu Rwanda, Antonia Mutoro, yavuze ko intego y’uyu muryango ari ukubakira ubushobozi umwana w’umukobwa binyuze mu burezi no kuziba icyuho cy’ubusumbane.

Yakomeje agira ati “Mu rwego rwo kugabanya icyuho cyagaragaraga hagati y’umukoresha n’umukozi, guverinoma yatekereje kongera imibare y’abiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro nubwo abakobwa n’abahunga batayitabira mu buryo bungana".

"Nibura 17% by’abakobwa niba bayisanze mu gihe abahungu ari 40%. Mu kuziba icyo cyuho rero guverinoma yatangije gahunda igamije gushishikariza abakobwa kwiga imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’amasomo ya siyansi ari naho natwe nka FAWE turi.”

Mutoro yavuze ko FAWE ku bufatanye na UNWOMEN, bafashije abakobwa kwihangira imirimo kandi kuri ubu ari urugero rwiza rw’abashobora kuzana impinduka muri sosiyete batuyemo.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uretse uburezi busanzwe, FAWE yiyemeje guherekeza abana b’abakobwa na nyuma y’amasomo bakigishwa uburyo bwo kwihangira imirimo mu myuga itandukanye nko kudoda, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye ku buryo babasha kwihangira imirimo.

Kuva mu 1997 FAWE yatangizwa mu Rwanda imaze gufasha byinshi mu burezi bw’umwana w’umukobwa, aho ifite ibigo bibiri by’icyitegererezo mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa mu Rwanda harimo FAWE Gisozi ndetse na FAWE Gahini iherereye mu Karere ka Kayonza.

Ni umuryango washinzwe mu 1992 ufite intumbero yo gufasha no kuzamura umugore, ukaba ukorera mu bihugu 34 hirya no hino muri Afurika ukagira icyicaro cyayo gikuru muri Kenya.

FAWE yiyemeje guherekeza abakobwa bagakabya inzozi zabo
Rose Baguma yashimye umusanzu wa FAWE mu burezi bw'umwana w'umukobwa
Urubyiruko rufashwa na FAWE rwasabwe gukomeza kwihangira imirimo
Hafashwe ifoto y'urwibutso
Umuyobozi Mukuru wa SIBO Engineering Company, Siborurema Beata, yavuze ko abana b'abakobwa bakwiye guherekezwa
Umunyeshuri wo muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishuri ry’ubuforomo Mpawenimana Charlotte yavuze ko yahawe icyizere na FAWE

Amafoto: Mutsinzi Johnson


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .