00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashimwe uruhare rw’imyaka 24 ya FOCAC mu mubano w’u Bushinwa na Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 November 2024 saa 01:37
Yasuwe :

Abashakashatsi, abanyamakuru, abahanga mu itangazamakuru, abikorera ndetse n’impuguke zo muri Afurika, u Bushinwa, n’ahandi bishimiye uruhare rw’u Bushinwa mu iterambere rya Afurika, babugaragaza nk’umufatanyabikorwa wizewe wiyemeje umubano ugamije inyungu z’impande zombi.

Ibi bitekerezo byagaragajwe mu nama yateguwe n’ikinyamakuru Africa-China Review ku bufatanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.

Iyi nama, yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Imyaka 24 ya FOCAC: Uruhare rw’Ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa", yabaye ku wa Kane, tariki ya 14 Ugushyingo, igamije gusuzuma ibyo inama ihuza u Bushinwa n’abakuru b’ibihugu bya Afurika izwi nka (FOCAC).

Abari muri iyi nama bashimangiye ko FOCA ari icyitegererezo cy’ubufatanye bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Guhera mu 2000 ubwo FOCAC yatangiraga, iyi nama yabaye urufatiro rw’umubano wihariye hagati y’u Bushinwa na Afurika, aho buri myaka itatu hategurwa inama zikomeye zibera mu Bushinwa cyangwa muri Afurika ku buryo buhererekanywa.

U Bushinwa bwabaye umufatanyabikorwa ukomeye wa Afurika mu bucuruzi, umubano w’ubucuruzi hagati y’impande zombi wageze kuri miliyari 282.1 z’Amadolari y’Amerika mu mwaka wa 2023, kandi birateganywa ko uzarenga miliyari 300 z’Amadolari mu 2035.

Inama iheruka yabereye i Beijing muri Nzeri 2024 yabaye indi ntambwe ikomeye mu mubano w’impande zombi, ihuza abakuru b’ibihugu birenga 50 bya Afurika, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres mu rwego rwo gushimangira ubufatanye burambye.

Muri iyi nama, Perezida Xi Jinping yasabye ko umubano w’u Bushinwa na Afurika uzamurwa ukagera ku rwego rw’ubufatanye bw’igihe cyose (all-weather strategic partnerships), bigamije kubaka ahazaza h’ibihugu byombi hashingiye ku bufatanye bw’igihe kirekire.

Mu rwego rwo gushimangira ubu bufatanye, Perezida Xi yiyemeje gutanga miliyari 360 z’Amafaranga y’u Bushinwa (ni ukuvuga miliyari 50.7 z’Amadolari y’Amerika) mu myaka itatu iri imbere.

Aya mafaranga azashyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga 10 y’ubufatanye, irimo kwigiranaho hagati y’umuco w’abaturage, guteza imbere ubucuruzi, ubufatanye mu nganda, itumanaho, iterambere ry’ubuzima, ubuhinzi n’imibereho myiza, guhanahana umuco, iterambere ry’ibidukikije ndetse n’umutekano rusange.

Muri iyi nama, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yagaragaje ko u Bushinwa buzakomeza gushyira mu bikorwa ibyo bwiyemeje muri FOCAC, anizeza ubufatanye n’u Rwanda hamwe n’Afurika muri rusange.

Amb. Wang yashimangiye ko u Bushinwa bushishikajwe no gushyigikira umugambi wa Afurika wo kwihutisha iterambere n’icyerekezo cy’ejo hazaza hasangiwe.

Mahdi Gulaid, wahoze ari Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Somaliya akaba ubu ari umudepite, yavuze ku rugendo rw’iterambere rwa FOCAC, agaragaza ko iyi nama ari urubuga rwihariye ruteza imbere iterambere risangiwe.

Yavuze ko mu myaka 24 ishize, uruhare rw’u Bushinwa muri Afurika rwibanze cyane ku bice by’ingenzi birimo ibikorwaremezo, ubuzima n’ubuhinzi.

Ati “Uru rugendo ni ikimenyetso cy’uko ubufatanye bw’ukuri bushobora kugera ku ntego iyo hagize intego zisangiwe zishyirwamo imbaraga.”

Iyi nama yanagaragaje ibikorwa by’u Bushinwa bigamije iterambere, birimo gahunda ya Belt and Road Initiative (BRI) ndetse n’ibitekerezo bishya ku mutekano ku isi, bifasha Afurika kugera ku ntego zo guteza imbere inganda.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire na Aziya, Pasifika n’Uburasirazuba bwo Hagati muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Virgile Rwanyagatare yavuze ko FOCAC ari urubuga rw’imikoranire hagati y’abantu mu nzego zitandukanye zirimo ububanyi n’amahanga, ubukungu n’umuco.

Yashimye imikoranire hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, igaragazwa n’imishinga ikomeye mu nzego zirimo ubuzima, uburezi n’ibikorwaremezo, byose bigaterwa inkunga n’imfashanyo cyangwa inguzanyo zihendutse zituruka mu Bushinwa.

Ati “U Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa ibyavuye muri FOCAC mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage bacu.”

Kuva mu 2019, ishoramari ry’u Bushinwa mu Rwanda ryarenze miliyari 1.2 z’Amadolari y’Amerika, rigaragara cyane mu nzego z’ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’inganda.

Mu mishinga yagarutsweho, harimo ivugururwa ry’Ibitaro bya Masaka Masaka bizaba bimwe mu bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda (CHUK), bigateza imbere ubushobozi bwo kwakira abarwayi benshi, aho ubushobozi buzagera ku bitanda 837.

Ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi mu mwaka wa 2023 bwageze kuri miliyoni 550 z’amadolari y’Amerika, ibi byiganjemo izamuka ry’ibyo u Rwanda rwohereza mu Bushinwa byiyongereye ku kigero cya 86.2%.

Rwanyagatare yavuze ko yizeye ko FOCAC izakomeza kuba urufatiro rw’ubufatanye bukomeye hagati ya Afurika n’u Bushinwa.

David Rugero, Umwanditsi w'igitabo The End of Black Folly kivuga ku bukangurambaga bwo kuzahura umuco n’imibereho y’Abanyafurika n’Abanyafurika bo muri Diaspora; Gerald Mbanda, umushakashatsi n’umwanditsi kuri Africa China Review; hamwe na Mweusi Karake, Umuvugizi w’ubumwe bw’akarere, mu nama yagarutse ku ngaruka z’imyaka 24 ya FOCAC
Umushakashatsi, umwanditsi kuri Africa China Review ndetse n’umwanditsi w’igitabo ku mubano wa Rwanda n’u Bushinwa, Gerald Mbanda ni we wayoboye ibiganiro
Mweusi Karake yasangije abitabiriye uburyo u Bushinwa bwagize uruhare mu iterambere ry’u Rwanda
David Rugero, umwanditsi w’igitabo The End of Black Folly kivuga ku bukangurambaga bwo kuzahura umuco bw’Abanyafurika n’Abanyafurika bo muri Diaspora, yagarutse ku ruhare rw’u Bushinwa mu iterambere rya Afurika nyuma yo kubona ubwigenge
Abashakashatsi, abahanga n’impuguke bakurikiranye ibiganiro baturutse ahantu hatandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .