00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashimwe uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga muri gahunda ya ‘Cana Challenge’

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 August 2022 saa 07:04
Yasuwe :

Banki y’Iterambere y’u Rwanda BRD, yashimye umusanzu w’Abanyarwanda baba mu mahanga muri gahunda ya ‘Cana Challenge’ igamije kugeza umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba ku baturage.

Iyi gahunda yatangijwe mu Rwanda na BRD mu mpera za 2021 ifite intego yo gucanira nibura imiryango ibihumbi 10 ariko kugeza ubu hamaze gucanirwa isaga ibihumbi 21.

Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yagaragaje ko igitekerezo cyaturutse ku bakozi ba BRD ubwo bifuzaga kugira icyo bagenera Abanyarwanda nk’impano yo gusoza umwaka wa 2021 ariko kikaza kwaguka.

Yagize ati “Urebye abakozi ba BRD bifuje kugenera impano Abanyarwanda, turavuga tuti ‘ducanire abaturage’, hanyuma tubona ni gahunda nziza twiyemeza kuyigeza no ku bandi, tubona Abanyrwanda bakomeje kuyitabira.”

Kampeta yashimye umusanzu w’Abanyarwanda baba mu mahanga bagize uruhare mu gucanira imiryango 12.044.

Ati “Ikinejeje ni uko Abanyarwanda baba mu mahanga batanze inkunga iruta n’iy’abari mu gihugu ari na yo mpamvu twifuza kubashimira.”

Yavuze ko kuba hamaze gucanirwa ingo ibihumbi bisaga 21 bishimangira uburyo Abanyarwanda bakiriye iki gikorwa cyo kugira uruhare mu gucanira abari bari mu kizima.

Abanyarwanda batuye muri Kenya nibo baza ku mwanya wa mbere muri gahunda ya Cana Challenge, bagakurikirwa n’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Sudani y’Epfo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yashimye uyu musanzu agaragaza ko bigendana n’umurongo mugari igihugu gifite muri gahunda y’iterambere y’imyaka irindwi, NTS1.

Ati “Ni umunsi w’ibyishimo kuri twebwe nk’akarere, twagira ngo twishimire iki gikorwa, turishimye cyane kuko ubwabyo gutangiza igikorwa byabaye byiza ariko tutazi ko n’abaturage ba Kayonza izatugeraho. Kuba ducanira abaturage 708 ni ibyishimo kubera ko iza yubakira kuri gahunda ngari ya Leta yo kugeza umuriro ku baturage.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya diaspora muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Uwimbabazi Sandrine Maziyateke, yavuze ko uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga rugararira mu bikorwa bitandukanye.

Yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari watangiye hari gahunda yo gucanira nibura abantu basaga ibimbu 21.

Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe amazi, ingufu n’ibindi bigendanye na byo, Gen B. Cesar, yavuze gahunda ya NST1 ivuga ko buri munyarwanda akwiye kuba afite amashanyarazi mu 2024 kandi Cana Challenge yatanze umusanzu.

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Kabare bagaragaje ibyishimo biturutse ku kuba Akagari ka Cyarubare nta muriro wari urimo bakaba bakuwe mu mwijima, bavuga ko bigiye kubahindurira ubuzima.

Abanyarwanda baba mu mahanga bishimiye gutanga umusanzu wabo
Abaturage bishimiye kubona umuriro muri aka Kagari
Umuyobozi Mukuru wa Banki y'u Rwanda Itsura Amajyambere, Kampeta Sayinzoga aganira n'umwe mu bagenerwabikorwa
Ubuyobozi bwagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu guhindura imibereho y'Abanyarwanda
Abaturage bahawe umuriro bavuga ko byabakuye mu kuzunguza igishirira
BRD yashimye uruhare rwa Diaspora Nyarwanda mu gukura Abanyarwanda mu kizima
Abaturage bishimiye kubona umuriro mu nzu
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga yagaragarije Abanyarwanda baba mu mahanga ko hari byinshi bafatanya mu iterambere
Diaspora Nyarwanda yagize uruhare mu gucanira imiryango isaga ibihumbi 12
Abayobozi ba Banki Itsura Amajyambere y'u Rwanda bagize umwanya wo kuganira n'aba Banyarwanda baba mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .