Ibi yabitangaje ubwo yasuraga urwo rugomero akareba aho imirimo yo kurwubaka igeze. Kabera yasuye urwo rugomero ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, (REG), Zingiro Armand n’abandi bayobozi aho banasuye indi imishinga itandukanye y’ibikorwaremezo bigamije kongera ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda.
Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Nyabarongo II, ruri kubakwa na Sosiyete yitwa Sino Hydro Corporation. Ruri kubakwa ku buso bwa hegitari 600 mu turere twa Rulindo na Gakenke mu Majyaruguru ndetse na Kamonyi mu Majyepfo.
Iyo sosiyete yagombaga kuba yamaze kubaka urwo rugomero mu Ukuboza 2026 ariko igaragaza ko hari imbogamizi zatumye icyo gihe rutazaba rwuzuye.
Ni ho uyu munyamabanga wa Leta muri MININFRA yahereye asaba iyo sosiyete yubaka urwo rugamero gukora ibishoboka byose rukaba rwuzuye bitarenze intangiriro za 2027.
Kugira ngo ibyo bigerweho, Kabera yasabye ubuyobozi bwa REG gukomeza gukurikirana iyo mirimo yo kururangiza ndetse abakozi barwubaka bagakora amanywa n’ijoro.
Yasabye kandi inzego bireba ko habaho koroherezwa mu buryo bwo gutumiza mu mahanga no kwakira ibikoresho byo kubaka urwo rugomero ntibitinde mu nzira, mu bubiko bwa za gasutamo nka MAGERWA n’ahandi.
Yasabye kandi ko REG yareba uburyo yongerera ubumenyi abakozi bubaka urwo rugomero ku buryo ab’Abanyarwanda barimo basigarana ubumenyi buhagije mu gukurikirana, kubaka no gusana ingomero z’amashanyarazi zitandukanye.
Abo bayobozi bombi kandi basuye ibindi bikorwa nyegereye ahari kubakwa urwo rugomero bishobora kuzagirwaho ingaruka na rwo basaba ko byitabwaho mbere ntihagire ikiba imbogamizi kuri uwo mushinga.
Kubaka Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Nyabarongo II Byatangiye mu 2022 rukaba rugomba gutanga megawati 43.5 ku ngano y’amashanyarazi mu Gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!