Hasabwe itsinda ryihariye ricukumbura irengero ry’amafaranga yahawe Inyangamugayo za Gacaca

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Werurwe 2019 saa 04:46
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutabera yasabye ko hashyirwaho itsinda ryihariye rikurikirana irengero ry’amafaranga yahawe amatsinda n’amakoperative y’inyangamugayo z’Inkiko Gacaca, ababigizemo uruhare bagahanwa.

Iyi Minisiteri yatangaje ko igiye gusaba Minisitiri w’Intebe, agashyiraho iryo tsinda rihuriweho n’inzego zitandukanye.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mukeshimana Béata kuri uyu wa Gatanu, yasabye abadepite bari muri Komisiyo ishinzwe imikoshereze y’imari ya Leta (PAC) ubufasha.

Mu minsi ishize abadepite bagize PAC bakoze igenzura bajya mu baturage kureba uki ikibazo cy’amakoperative y’abahoze ari Inyangamugayo za Gacaca gihagaze dore ko Raporo z’Umugenzuzi w’Imari ya Leta zigaragaza ko habayeho ibihombo.

Mu mafaranga asaga miliyari 1.2 Frw Leta yahaye ibyiswe amakoperative ubundi yitwaga amatsinda, umugenzuzi w’imari ya Leta agaragaza ko miliyoni zisaga 18 Frw yakoresheje nabi, miliyoni 152 Frw yagabanywe n’abanyamuryango aho kuyashora mu mishinga yunguka, miliyoni 47Frw yakoreshejwe ibyo atagenewe na miliyoni 101 Frw yagurijwe abanyamuryango ntibayishyure.

Abadepite bagaragaje ko mu ngendo bakoze mu baturage hari abagiye batungwa agatoki ko bayariye nyamara nta wigeze abakurikirana.

Perezida wa PAC, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yagize ati “Nko mu Karere ka Musanze babatseho ayo gutera inkunga ikipe miliyoni hafi 30. Hari n’ahandi babatse ay’amahugurwa, hari n’ahandi bayasabanyemo bararyoherwa, abandi imirenge yarababwiye iti dufite imihigo wa SACCO, bagatangaho bitanu y’umugabane nta na konti bafitemo. Ubu hari amafaranga ari aho y’umugabane muri Sacco atagira konti.”

Mukeshimana yavuze ko bashakishije mu nyandiko basigiwe n’Urwego rw’Igihugu rwari rushinzwe Inkiko Gacaca bakabona izigaragaza amatsinda y’inyangamugayo yagiye ahabwa amafaranga muri buri Karere.

Yavuze ko izo nyandiko bagiye kuzifashisha bakora isesengura, icyakora asaba abadepite kuba babahaye amazina y’abo abaturage batunze agatoki kugira ngo batangire gukurikiranwa.

Ati “Hari inyandiko za buri Karere n’amatsinda yari ahari. Zigaragaza amakoperative yose uko yitwa n’amakonti yagiye yashyirwagaho ayo mafaranga. Bizadufasha kureba niba koko ayo mafaranga yaragiye kuri iyo konti cyangwa niba yaragiye ahandi hantu.”

Yakomeje agira ati “Nka minisiteri ku giti cyacu ntitwabishobora, ni igikorwa cyafatanywa n’inzego zitandukanye. Tuzasaba Minisitiri w’Intebe ko hajyaho itsinda ryihariye rihuriyemo inzego zitandukanye.”

‘Biteye isoni’

Ubusanzwe amakoperative acungwa na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).

Amafaranga yahawe inyangamugayo, RCA ivuga ko itayazi itigeze inayakurikirana kuko amatsinda y’inyangamugayo nta buzima gatozi yari afite bwo kwitwa Koperative. Ibyo bivuze ko nta bubasha RCA yari ifite kuri ayo mafaranga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Michel Minega Sebera yagize ati “RCA ikurikirana amakoperative afite ubuzima gatozi. Gacaca yari amatsinda ntabwo yari azwi nka Koperative. Ikibazo twari tukizi ariko ntabwo wafasha umuntu utaje kugusaba ubufasha, bakagombye kuba baraje bakatubwira bati turi amatsinda turashaka kuba koperative, tukareba ukuntu twabafasha.”

Yavuze ko haramutse hashyizweho itsinda rikora igenzura muri ayo matsinda, ayo basanga yujuje ibisabwa yakwemererwa akandikwa nk’amakoperative.

Abadepite bavuga ko mu matsinda 189 yashinzwe mu turere 14, ayahawe ubuzima gatozi bwo kwitwa Koperative ari atanu gusa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Ingabire Assumpta, yemeye ko habayeho uburangare bw’inzego z’ibanze mu micungire mibi y’amafaranga yari agenewe inyangamugayo za Gacaca.

Avuga ko biteye isoni kuba hari aho inzego z’ibanze ari zo zagize uruhare mu ikoreshwa nabi ry’ayo mafaranga.

Ati “Ni uburangare kuko amafaranga aho yaturuka ni ay’igihugu kuko aba yaje gufasha abaturage bacu, nta rwitwazo na rumwe twabona biba biteye isoni. Ntabwo ari ibintu byo kujenjeka kuko niba tugamije gufasha abaturage, kumukuramo inkunga na we atishoboye biteye isoni.”

Abadepite banasabye gukurikirana ikibazo cy’abahoze ari inyangamugayo za Gacaca baje guhinduka Abunzi, ku buryo bakoresha uko bashoboye iyo hari ubyukije iby’ayo mafaranga bakabiburizamo.

Amafaranga yatanzwe yari agenewe Inyangamugayo 125 346. Buri umwe yagombaga guhabwa 10 000 Frw ariko akaba umugabane shingiro bagomba guheraho biteza imbere muri Koperative.

Inyangamugayo za Gacaca zahawe amafaranga aburirwa irengero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza