00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasabwe imbaraga mu kongera amatungo atanga inyama ziribwa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Abarya inyama mu mafunguro yabo basabye ko hashyirwa imbaraga mu korora amatungo atanga inyama, mu rwego rwo kwirinda ibura ryazo riterwa no kuba habagwa inka gusa.

Hashize iminsi igiciro cy’inyama kizamutse, bamwe mu baguzi n’abacuruzi bazo bakavuga ko babona biterwa no kuba ku isoko hakunda kubagwa inka nyinshi bigatuma zibura.

Igiciro cy’inyama kimaze iminsi gica ibintu ku isoko kuko mbere gato ya Covid-19 ikilo cyaguraga ibihumbi 2 Frw, ubu kikaba kigera mu bihumbi 4 Frw.

Nyuma yo kuzamuka kw’igiciro cy’inyama, abakunda akaboga bagaragaje ko ari ikibazo gikwiye gushakirwa umuti.

Bamwe mu baguzi n’abacuruzi baganiriye na RBA bavuze ko ibura ry’inyama riteye inkenke, bityo hakwiye gushyirwaho uburyo hakororwa andi matungo azitanga ntiharambirizwe ku nka gusa.

Munyaneza Emmanuel yavuze ko inyama zisigaye zihenze cyane kandi n’inka atari nyinshi.

Yagize ati “Mbere inyama zaguraga bibiri ariko ubu ziragura 3 500 Frw, ubu zarazamutse cyane. Nk’aho ngenda ntabwo wabona ikimasa cyo kubaga ahubwo bajya kuzishakisha mu masoko ariko mu baturage nta nka zirimo zo kubaga.”

Abacuruzi bo basanga ikibazo cy’ihenda ry’inyama gikwiye gukemurwa n’uko hashyirwa imbaraga mu korora andi matungo yunganira inka.

Murekatete Jeannette yagize ati “Inka zibagwa ntabwo zihagije zabaye nke, ubu bashyize ingufu zo korora inka cyangwa hagize igihinduka byazafata nk’imyaka itanu ariko impamvu amatungo magufi nk’inkoko ishobora kwerera amezi abiri.”

Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kivuga ko hashyizweho uburyo buzatanga umusaruro mu bihe bizaza, urugero ni Gako meat, umushinga Leta ifatanyije n’abashoramari ugamije kugabanya inyama zitumizwa hanze no kongera iziri ku isoko no gusagurira amasoko mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko umushinga wa Gako meat ugeze kure ushyirwa mu bikorwa ku buryo utanga icyizere cyo kuzakemura ikibazo cy’ibura ry’inyama.

Yagize ati “Icyabanje kubaho ni ugukurura amazi tuyakura muri Cyohoha, ubu ikigezweho ni ukuhira ubwatsi bwa hariya kubera ko ni igice cyuma cyane. Uyu munsi umushinga ukaba urimo kwaguka.”

“Ubu tugeze ku kigero cyo kubaka ibagiro rya kicyambere rinabika inyama ku buryo mpuzamahanga kugira ngo zibashe kugurishwa hanze y’igihugu. Mu mushinga tubona ko hakenewe inka ibihumbi 84 zica muri iryo bagiro ku mwaka.”

Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ya 2019-2020 na 2020-2021 igaragaza ko umusaruro w’inyama ugenda wiyongera, aho wavuye kuri toni 168 687 ugera ku 174.904.

Iyi raporo kandi igaragaza ko umusaruro w’inka uhera kuri 34%, uw’inkoko 22% naho uw’ingurube ugera ku kigero cya 14%. Kuba umusaruro w’inka ari mwinshi kurusha andi matungo, habayeho kuzamura n’ayandi matungo ibura ry’inyama ryagabanuka.

Abacuruzi b'inyama basanga kwiyongera kw'igiciro cyazo bizagabanywa no korora andi matungo azunganira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .