00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasabwe imbaraga mu bushakashatsi bwerekeye ubuhinzi mu kurandura ikibazo cy’umusaruro muke

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 July 2022 saa 01:45
Yasuwe :

Ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuhinzi ku mirima ihingwa n’amazi akoreshwa mu kuhira, bushobora kuba kimwe mu bizubizo byahangana n’ikibazo cy’umusaruro muke uboneka hirya no hino mu gihugu.

Ibi byatangajwe ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwari bumaze imyaka ibiri bukorwa na Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, UNILAK, ku bufatanye na karere ka Rwamaganga ndetse na kaminuza ya ‘Chinese Academy of Sciences’ yo mu Bushinwa.

Ibi byatangajwe ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwari bumaze umwaka umwe bukorwa na Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, UNILAK, ku bufatanye na karere ka Rwamaganga ndetse na kaminuza ya ‘Chinese Academy of Sciences’ yo mu Bushinwa.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu gishanga cya Nyirabidibiri hagamijwe kureba ibipimo by’umutaka bwacyo no kumenya ubuziranenge bw’amazi akoreshwa mu kuhira ibihungwa aturutse mu rugomero rwubatse muri icyo gishanga.

Kuri uyu wa gatatu ku ya 29 Kamena 2022 nibwo ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu muhango wabereye ku biro by’akarere ka Rwamagana.

Ni umuhango wari witabiriwe n’uhagarariye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana, ubuyobozi bw’akaminuza ya UNILAK, abashakashatsi batandukanye mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse na koperative zikorera muri iki gishanga.

Hifashishije ibikoresho byabugenewe muri laboratoire y’ubushakashatsi yo muri kaminuza ya UNILAK ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ubu butaka buri ku cyigero cy’ubusharire kiri hagati ya 5.6 na 6.53 bivuze ko budahagaze neza cyane.

Ibi bipimo bizafasha kumenya ubwoko n’ingano by’ifumbire yakoreshwa kugira ngo ibihingwa bitange umusaruro hamenyekane n’ibihingwa byahingwamo.

Muri bwo hagaragajwe kandi ko amazi akoreshwa mu kuhira ibihingwa bihinze kuri iki gishanga afite ubuziranenge bwuzuye hashingiwe ku bipimo bigenwa n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa, FAO, bityo akaba nta kibazo ateye.

Umukozi mu karere ka Rwamagana mu mushinga wo kwagura ubuhinzi burambye no kwihaza mu biribwa w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Ndungutse Issa, yavuze ko kumenya intungagihingwa zo mu butaka n’ubusharire by’ubutaka ubusanzwe hagenderwaga ku bushakashatsi bwa kera bigatuma umusaruro uba muke.

Yagize ati “Ubu bushakashatsi bwatweretse uko ubu butaka buhagaze bizadufasha cyane kumenya ibyo twahinga muri iki gishanga, kandi buzadufasha kongera umusaruro kuko tuzaba tuzi ifumbire n’ ingano yayo tugiye kujya dukoresha.”

Umuyobozi w’Ishami ry’ibidukikije muri kaminuza ya UNILAK, Dr. Christphe Mupenzi, yavuze ko ubushakashatsi nk’ubu butuma abahinzi bamenya uko ubutaka bwabo buhagaze bityo bigatuma bamenya ibyo bahinga ndetse bitewe n’uko bita ku mirima yabo umusaruro ukaba wakiyongera.

Yagize ati “iyo umuhinzi atazi neza uko ubutaka bwe buhagaze cyangwa ngo amenye niba amazi akoresha yuhira yujuje ibisabwa bituma agira igihombo yaba mubyo yahinze, ifumbire yakoresheje n’ibindi. Ibi rero bigeye gutuma hafatwa icyemezo kizima cy’igihingwa hashingiwe ku bushobozi bw’ubutaka n’uko bwitabwaho. Turizera neza ko umusaruro uzahinduka.”

Yakomeje avuga ko n’ahandi hirya no hino mu gihugu hakwiye gukorwa ubushakashatsi mu bihinzi kugira ngo abahinzi barusheho kumenya no gusobanukirwa aho bahinga.

Yavuze ko bitewe n’ibipimo byasanzwe muri ubu butaka abahinzi basabwe gukoresha ifumbire y’imborera n’ikigero gito cy’ishwagara izafasha kongerera ubutaka ubushobozi bwo kwakira ya fumbire izashyirwamo.

Akamaro k’ishwagara mu murima ni uguha ubushobozi bwa butaka yashyizwemo kugira ngo bubashe kwakira ya fumbire buhabwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, we yavuze ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi ni bimara kwemezwa neza n’inzego zose zibishinzwe bazahita bihutira kubimenyesha abahinzi ku buryo mu gihembe cy’ihinga gitaha giteganijwe gutangira muri Nzeri bizahita bitangira gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “abahinzi bahingaga ibintu bitandukanye bisa nko kwishakisha hadakoreshejwe uburyo bwa gihanga ibyo twizera ko bigeye guhinduka ndetse ubu intego ni uguhinga tugasagurira amasoko kuko twasobanukiwe byinshi.”

Muri uyu muhango hamuritswe kandi ubushakashatsi bwa Richard Mindje na Patient Mindje Kayumba, abavandimwe b’Abanyarwanda biga muri University of Chinese Academy of Sciences mu Bushinwa, baje ku rutonde rw’abanyeshuri b’indashyikirwa mu bya siyansi muri iyo Kaminuza.

Richard Mindje wize ibijyanye n’ibidukikije (Environmental Sciences, PhD), yamutse ubushakashatsi bugaragaza uko isuri ihagaze mu Rwanda naho Patient Mindje Kayumba wize ibijyanye n’umumenyi bw’Isi (Physical geography, Msc) amurika ubushakashatsi yakoze ku bijyanye n’imihumekere y’ibihingwa.

Mu karere ka Rwamagana umwuga w’ubuhinzi niwo ukorwa cyane aho abaturage bagera kuri 70% muri aka karere batunzwe n’imirimo yawo. Ibihingwa bikunze kuharangwa ni urutoki, ibigori, ibishyimbo, urusenda, inyanya n’ibitunguru.

Bamwe mu bakozi ba Kaminuza ya UNILAK bitabiriye imurikwa ry'ubu bushakashatsi
Hagaragajwe ko buri mwaka u Rwanda rutakaza toni miliyoni 45 z'ubutaka bwo hejuru kubera ikibazo cy'isuri
Richard Mindje wize ibijyanye n’ibidukikije [uhagaze], yamuritse ubushakashatsi bugaragaza uko isuri ihagaze mu Rwanda
Patient Mindje Kayumba wize ibijyanye n’ubumenyi bw’Isi yamuritse ubushakashatsi yakoze ku bijyanye n’imihumekere y’ibihingwa
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko mu gihe ubu bushakashatsi bwemejwe buzahita butangira gushyirwa mu bikorwa
Umuyobozi w’Ishami mu bijyanye n’ubushakashatsi bw’ibidukikije muri kaminuza ya UNILAK, Dr. Christophe Mupenzi, abona ko hakwiye ubushakashatsi mu buhinzi bizafasha kongera umusaruro
Umuyobozi wa Kaminuza ua UNILAK, Dr. Jean Ngamije, yari yitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w'umushinga RWASIS, Jules Rutebuka, yari yitabiriye uyu muhango

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .