Haruna Niyonzima yakoze impanuka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ akaba n’umukinnyi wo hagati wa Young Africans yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima, yakoze impanuka y’imodoka aho bivugwa ko yari kumwe n’umugore we.

Ni impanuka yabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020.

Umwe mu babonye iyi mpanuka yavuze ko Haruna yari atwaye ivatiri akaza kwikanga ko agiye kugonga umuntu wari utwaye igare nibwo yinjiye mu modoka nini y’ikamyo.

Uyu mukinnyi uri mu nkingi za mwamba muri ruhago yo mu Rwanda yagerageje kwirwanaho gusa imodoka irangirika mu buryo bukomeye. Bivugwa ko yari kumwe n’umugore we wa kabiri Niyitegeka Consolée ’Cassa Rayaan’ ariko ko bose ntacyo babaye.

Niyonzima Haruna w’imyaka 30 (nk’uko ibyangombwa akiniraho bibigaragaza), yamenyekanye akinira Etincelles mu 2004, ari nabwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Abato.

Mu 2006 yerekeje muri Rayon Sports, gusa ntiyayitinzemo kuko yahise yerekeza muri APR FC mu 2007, ahava ajya muri Yanga SC mu 2011, iyi yavuyemo mu 2017 yerekeza muri mukeba Simba SC.

Mu mpeshyi ya 2019 yatandukanye na Simba SC, agaruka mu Rwanda, nyuma y’amezi atandatu akinira AS Kigali, yongera kugurwa na Yanga SC.

Imodoka yarimo yangiritse bikomeye
Iyi ni yo modoka Haruna yari atwaye ubwo iyi mpanuka yabaga
Haruna ni umwe mu bakinnyi b'inkingi za mwamba mu ikipe y'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .