Icyo gihe Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yabwiye abitwaye neza, ko ari umutungo ukomeye Afurika ifite.
Yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rugomba guhabwa buri kimwe rukeneye kugira ngo rubyaze umusaruro amahirwe ahari, maze nabo bagire uruhare mu iterambere.
Ati “Kugera kuri ibi hakenewe ishoramari n’ubufatanye by’abafatanyabikorwa kugira ngo ubumenyi no guhanga udushya by’abato byiyongere. Dukeneye guhuza sisitemu zacu z’uburezi n’isoko ry’umurimo rihindagurika.”
“Tubijeje ubufasha kugira ngo ibi mubigire impamo.”
Ni iyihe mishinga yaje ku isonga?
Ikigo Sinc-Today Ltd cyashinzwe hagamijwe guhindura urwego rw’imitegurire y’inama n’ibirori hifashishijwe urubuga rwayo ruhuriza hamwe serivisi zikenerwa muri uru rwego kuva ku matike ukagera ku gutegura inama n’ibindi, ni cyo cyatsindiye irushanwa rya Hanga Pitchfest 2024, cyegukana miliyoni 50Frw.
Mu mezi 10 ashize iki kigo gitangiye imirimo, kimaze gutegura inama zirenga 700. Mu kwezi kigira uruhare mu gutegura inama ziri hagati ya 40 na 60 buri kwezi, mu gihe abantu ibihumbi 10 bakoresha urubuga rwacyo mu cyumweru.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Sinc-Today Ltd, Mupenzi Cedrick, yavuze ko baje bashaka guha umurongo imiterurire y’inama n’ibirori n’uburyo bwo kubika no kugenzura amakuru atandukanye ajyanye nabyo.
Ati “Twatanze n’akazi kuko ubu abantu 20 bakora mu buryo buhoraho iyo habonetse inama zo gutegura. Ubu turi gukorera application izajya ikoreshwa n’umuntu wese, aya mafaranga akazadufasha kuyirangiza no kugera mu ntara no mu bindi bihugu bikeneye serivisi zacu.”
Uruganda rukora insimburangingo cyangwa ibikoresho byifashishwa n’abafite ubumuga rwitwa Geuza Ltd, ni rwo rwegukanye umwanya wa kabiri na miliyoni 20 Frw.
Gifite umwihariko wo kubikora [imbago, amagare, n’insimburangingo] hifashishijwe ibikoresho bya pulasitiki by’ikoranabuhaga nka za mudasobwa, telefoni, réfrigérateur n’ibindi.
Cyatangiye imirimo mu Ugushyingo 2023. Nta bikoresho na bimwe biragezwa ku isoko kuko uruganda rukiri mu nzira yo kubona ibyangombwa byose ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, RSB, ntikiremeza ubuziranenge bwabyo.
Rukorera mu cyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro, rukaba rwaramaze gukora imbago ubu ziri mu igeragezwa ku bafite ubumuga bw’ingingo.
Umuyobozi Mukuru wa Geuza Ltd, Uwamariya Aline Nicole, yavuze ko mu mpera za Mutarama 2025, biteganyijwe ko ibikoresho bakora bizatangira kugezwa ku isoko.
Ati “Ariya mafaranga twarayashakaga cyane, azadufasha kongera igishoro cyacu, twagure kandi dukore ibikoresho byinshi kuko bikenewe na benshi. Yaje akenewe.”
OMS igaragaza ko 15% by’abatuye Isi bafite ubumuga, mu gihe miliyoni 316 z’abatuye Afurika ari bo babufite. Mu Rwanda abagaragaje ko bakeneye ibi bikoresho ni ibihumbi 446 ariko bikavugwa ko hari n’abandi batarimenyekanisha.
Uwamariya yavuze ko iki ari kimwe mu bibazo baje gukemura kuko ibikoresho byabo bizajya biboneka ku giciro cyo hasi cyane.
Ikigo cya Afya Wave, cyaje ku mwanya wa gatatu gitsindira miliyoni 15 Frw. Ni ikigo gifite umushinga wo gukora ibikoresho bya ‘ultrasound’ byifashishwa mu buvuzi cyane ubwo kureba imikorere y’ingingo z’imbere mu mubiri.
Intego y’iki kigo ni uguhindura uburyo bw’imitangire ya serivisi zijyanye n’ubuzima bw’ababyeyi zitangwa muri Afurika.
Cyagaragaje ko gishaka gukora ‘échographie’ nto, ikoresha sisitemu za mudasobwa ndetse n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘AI’.
Umushinga wo gukora iyi ‘échographie’ ugeze ku rugero ra 70%.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima [OMS], ryagaragaje ko mu 2020 abagore 800 bapfaga buri munsi bazize impamvu zishobora kwirindwa zijyanye no gutwita no kubyara. Ibi bingana n’umugore umwe wapfaga buri minota ibiri ku Isi yose.
Buri mwaka muri Afurika, hafi miliyoni 30 z’abagore barabyara, ariko hafi ibihumbbi 250 muri bo bahitanwa n’ibibazo bizanwa no gutwita. 50% by’ibibazo bitera izo mfu biba byaboneka kandi bikirindwa hifashishijwe ‘échographie’.
Umwe mu batangije iki kigo, Sarah Sunday Moses, yagarageje ko hafi 90% by’abagore mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, babyara batarakoresheje ‘échographie’ na rimwe abenshi muri bo bakaba abo mu byaro.
Yizera ko mu gihe iyi ‘échographie’ bari gukora yagiye hanze, izagabanya ibi bibazo aho zizagezwa ku bigo nderabizima byo mu byaro, kandi zikazaba zoroshye kuzikoresha ku buryo n’umuntu ku giti cye yayikoreshereza.
Intego n’uko mu myaka 10 iri imbere, iyi ‘échographie’ bari gukora izaba imaze kugera mu bigo nderabuzima birenga ibihumbi 100 muri Afurika, byiganjemo bimwe byo mu byaro ahanini usanga nta mikoro yo kugura izisanzwe.
Clenville Ltd niyo yegukanye umwanya wa kane n’igihembo cya miliyoni 12,5 Frw. Ni ikigo gikora ibijyanye no gucunga imyanda ya pulasitiki binyuze muri porogaramu yacyo ya WeCollect, aho itanga ubwishyu ku bayikoresha.
Intego yayo ni ukugabanya ibibazo bigaragara mu micungire y’imyanda ikigaragara mu buryo busanzwe bukoreshwa.
Umuntu ku giti cye cyangwa ikigo, yiyandindika kuri porogaramu WeCollect, akajya asaba ko imyanda ya pulasitiki yakusanyije yatwarwa.
Iyo porogaramu ihemba abayikoresha binyuze mu buryo bw’amanota aho umuntu ayabona bitewe n’ingano y’imyanda ya pulasitike yakusanyije.
Ayo manota ashobora guhindurwa mu bicuruzwa, serivisi, cyangwa guhabwa amafaranga binyuze kuri MTN MoMo.
Iki kigo cyatangiye imirimo mu Ukwakira 2023. Magingo aya gikorera mu Rwanda gusa, ariko hakaba hari intego yo kwaguka mu Karere.
Mu mezi atatu gitangiye gukora hakusanyijwe ibiro 37,050 bya pulasitiki.
Umuyobozi Mukuru wa Clenville Ltd, Ewuket Tsegaw, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko muri toni miliyoni 300 z’imyanda ya pulasitiki hakusanywa gusa 9% buri mwaka, bagize igitekerezo cyo gushyiraho uburyo bukangurira abantu gukusanya iyi myanda, ariko bushobora no guhanga imirimo.
Yagize ati “Gutsinda mu irushanwa Hanga Pitchfest byahinduye ibintu kuri Clenville Ltd, kuko byaduhaye inkunga ikenewe yo kwagura ibikorwa byacu. Mu mezi 12 ari imbere, dufite gahunda yo kwagura ibikorwa byo gukusanya imyanda muri ubu buryo mu Rwanda hose ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika, no kunoza ikoranabuhanga ryacu.”
Ku mwanya wa gatanu haje ikigo cya LifeLine cyakoze porogaramu yo korohereza abantu kubona imiti y’ibanze binyuze muri serivisi zihatangirwa. Nacyo cyegukanye miliyoni 12,5 Frw.
Iki kigo cyatangije ibikorwa muri Mata 2024, kikaba gikorera muri Kigali Norrsken House.
Iyi porogaramu ifite intego yo korohereza abantu kubona no kugenzura imiti baba bakeneye mu buryo bwihuse.
Porogaramu ya Lifeline ihuzwa n’ubwishingizi bw’umuntu, ku buryo iyo umuntu akeneye umuti runaka, porogaramu ishobora guhita ireba niba ubwishingizi bwe bwakwishyura uwo muti, bikihutisha kandi bikoroshya kuyibona.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo LifeLine, Chukwumere Kingdavid Somtochukwu, yavuze ko “Mu minsi mike turaba dutangiye gukora neza ku mugaragaro. Aya mafaranga azadufasha kwagura porogaramu yacu.”
Yavuze ko ubu bari mu mikoranire n’ibigo bimwe by’ubwishingizi n’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, ariko hakaba hari gahunda yo kugeza ibikorwa byabo hose mu Rwanda.
Hari gahunda yo kwinjira mu bufatanye n’Ikigo cya Zipline, ku buryo imiti izajya iboneka binyuze muri serivisi z’iyi porogaramu, yazajya inagezwa hirya no hino hifashishijwe drone.
Ibirori byo gosoza iri rushanwa rya Hanga Pitchfest 2024, byari byahujwe n’Inama Nyafurika ya YouthConnekt Africa yari iri kubera i Kigali.
Perezida Kagame atangiza ‘YouthConnekt Africa Summit’ yavuze ko Afurika ifite urubyiruko rukenewe ahubwo rukwiriye gushyirirwaho urubuga kugira ngo rukore ibyo rushoboye.
ati “Dufite imibare [urubyiruko rwinshi] igikurikiye ubu ni ukubaka ubushobozi bw’iyo mibare, tugomba gushyira imbaraga muri sisitemu zacu abato bakuriramo yaba uburezi cyangwa ahandi.”
“Akenshi hari ibyo twirengagiza, tugatanga uburezi, tukita ku buzima bwabo, tukabashishikariza kugira uruhare mu iterambere ryabo n’igihugu ariko hagomba no kubaho wa mwuka utuma ibintu byose bigenda neza.”
Yashimangiye ko politiki nziza, ari rwo rufunguzo rw’umuryango uganisha urubyiruko rwa Afurika ku iterambere.
Mu 2030 urubyiruko rungana na 42% rwo ku Isi ruzaba rubarizwa muri Afurika, bigaragaza ko uyu mugabane uzaba ufatiye runini isoko ry’umurimo ku Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!