Izi bisi 28 biteganyijwe ko zizagezwa mu Rwanda hagati ya Mata na Gicurasi 2025. Ni icyiciro cya mbere cya bisi 100 BasiGo igomba kugeza mu Rwanda bitarenze uyu mwaka.
Iki kigo cyatangaje ko “izi bisi zizakoreshwa mu mujyi (wa Kigali) no mu ngendo zihuza intara zitandukanye n’umujyi wa Kigali. BasiGo yiyemeje kugeza hirya no hino mu gihugu bisi 100 zikoresha amashanyarazi mu 2025.”
Bisi ya mbere ikoresha ingufu z’amashanyarazi ya BasiGo, yageze mu Rwanda mu Ukuboza 2023. Kugeza ubu, ifite esheshatu zikorera mu mihanda itandukanye muri iki Gihugu zirimo ebyiri zashyizwe mu cyerekezo cya Bugesera tariki ya 8 Ukwakira 2024.
Biteganyijwe ko BasiGo itagomba gukora nk’ikigo gitwara abagenzi ku isoko ryo mu Rwanda, ahubwo izajya ikodesha izi bisi zayo ibigo bisanzwe biri muri ubu bucuruzi.
Amafaranga yo gukodesha izi bisi ibigo bitwara abagenzi bizajya bitanga azaba akubiyemo igiciro cy’umuriro zitwara, ikiguzi cyo kuzitaho n’ibindi.
Ku wa 6 Werurwe 2025, Umuyobozi Mukuru wa BasiGo Rwanda, Doreen Orishaba yavuze ko ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda byamaze kuyisaba bisi 360, bigamije gusimbuza izikoresha mazutu na lisansi zashaje, cyangwa kongera umubare wa bisi bifite.
Ati “Mu mezi 15, twagaragaje ko izi bisi zacu z’amashanyarazi ari izo kugirira icyizere n’inyungu uburyo bw’imikorere yacu buzanira abafite ibigo bitwara abagenzi. Dufite icyizere ko tuzahaza isoko ry’u Rwanda mu bijyanye na bisi.”
Kugeza izi bisi mu Rwanda bizajyana na gahunda yo kwagura station zikoreshwa mu kongera amashanyarazi mu modoka. Station iri Rwandex mu Karere ka Kicukiro izahabwa ubushobozi bwo kongera umuriro muri bisi 25 mu ijoro rimwe.
Hirya no hino mu ntara kandi naho hazubakwa ‘stations’ zizakoreshwa mu kongera amashanyarazi muri bisi zizajya zihuza Kigali n’izi ntara. Zizaba kandi zifite igice cy’igaraje rishobora gukorerwamo izi modoka igihe zagize ikibazo.
Umuyobozi Mukuru wa BasiGo akaba n’umwe mu bayishinze, Jit Bhattacharya, yavuze ko ikigo ayobowe gitewe ishema no gukorana n’u Rwanda.
Ati “BasiGo itewe ishema no kugeza mu Rwanda uyu mubare munini wa bisi zikoresha amashanyarazi. Umuhate w’u Rwanda mu kwimakaza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu burambye watanze amahirwe y’ishoramari ku bikorera ndetse n’uburyo bwo guhanga udushya mu bijyanye n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.”
Yakomeje avuga ko “Binyuze muri iki cyiciro cya mbere cya bisi nyinshi zikoreshwa amashanyarazi (zizagezwa mu Rwanda), BasiGo itewe ishema no gufasha u Rwanda gutera intambwe ikomeye mu kugera ku ntego yo kwimakaza bisi zikoresha amashanyarazi mu bwikorezi rusange mu gihugu.”
Mu Ukwakira 2024 nibwo bisi ebyiri za BasiGo zitangiye gukorera ingendo mu Bugesera nk’uburyo bw’igerageza. Iyi sosiyete yateganyaga ko mu gihe kiri imbere zizajya no mu byerekezo bya Musanze na Huye.
Uretse kuba yarazanye bwa mbere bisi zikoresha amashanyarazi, BasiGo ni na yo ya mbere yungukiye kuri Ireme Invest, yamuritswe na Perezida Kagame mu 2022, ubwo yari i Sharm el Sheikh mu Misiri mu nama mpuzamahanga yiga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, COP27, aho yari yatangiranye miliyoni 104$.
Icyo gihe BasiGo yahawe miliyoni 300 Frw yo kubaka sitasiyo zifashishwa mu gushyira amashanyarazi muri batiri z’izo bisi mu kwagura imikorere mu Mujyi wa Kigali.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!