Ubushakashatsi bwakozwe n’inzego zitandukanye zirimo iza Leta n’izigenga, bugaragaza ko hari abana batangira gukora imibonano mpuzabitsina bafite kuva ku myaka 10 kuzamura ndetse bamwe bakanatwara inda.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu 2023 ivuga ku mibare y’ingenzi mu buzima n’imibereho by’Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report), igaragaza ko abana 102 banditswe mu irangamimerere bavutse ku bana bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 mu 2022, mu gihe abavutse ku bana nk’abo mu 2023 ari 75.
Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare urazamuka cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019, na ho mu 2020 bagera kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534 na ho mu 2023 uba 19.406.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure 57,1% bazitewe n’abo basanzwe ari inshuti, 7% bakaziterwa n’abaturanyi babo mu gihe 2% bazitewe n’abo bafitanye isano.
Mu bangavu babajijwe, 470 bangana na 68% bari bafite munsi y’imyaka 18 batewe inda biturutse ku cyaha cyo gusambanya umwana, abandi 50 bangana na 7% batewe inda biturutse ku gufatwa ku ngufu, mu gihe 170 bangana na 25% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 19 batewe inda zitateganyijwe biturutse ku mibonano mpuzabitsina bakoze ku bwumvikane nʼinshuti zabo.
Muri rusange abangavu 394 bangana na 57,1% by’abakoreweho ubushakashatsi batewe inda nʼabari basanzwe ari inshuti zabo; 136 bangana na 19,7% batewe inda nʼabaturanyi babo; 52 bangana na 7,5% batewe inda nʼabo batari bamenyeranye, mu gihe 20 bangana na 2,9% batewe inda nʼabo mu miryango yabo.
Ku rundi ruhande, abangavu barindwi bangana na 1% batewe inda nʼabakoresha babo na ho 3% batewe inda nʼabandi batabarizwa muri ibyo byiciro.
Komosiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, igaragaza ko abateye inda aba bangavu biganjemo abafite impuzandengo yʼimyaka 24 gusubiza hasi.
Mu myaka yashize hakozwe ubukangurambaga burimo ‘Hakanira ba Shuga Dadi’ bujyanishwa no gushishikariza abafite imyaka y’ubukure ariko batarubaka ingo, gukoresha agakingirizo birinda gusama inda zitateganyijwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko aho kugabanyuka ziriyongera.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, aherutse gutangaza ko uburyo bwakoreshejwe mbere bwari bwitezweho kugabanya inda zitateganyijwe ziterwa abangavu, butageze ku ntego bityo ko hakwiriye kugeragezwa izindi ngamba.
Imibare igaragaza ko mu mezi 12 aheruka, abakobwa bafite imyaka iri munsi ya 18 barenga 8.000 batwite bagannye amavuriro atandukanye yo mu gihugu bagiye gusuzumisha inda.
Yagize ati “Kuba rero abangavu n’ingimbi batabona amakuru ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse na serivisi, bituma haba ikibazo cy’inda zitateganyijwe. Uyu mushinga rero tukaba twaragabanyije ku myaka yo kwiyemerera kubona serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.”
Umushinga w’itegeko uri gusuzumirwa muri Komisiyo y’Abadepite ifite ubuzima mu nshingano, nutorwa uko uri bizatuma umuntu ufite imyaka 15 mu Rwanda abasha kujya kwaka serivisi zo kuboneza urubyaro adaherekejwe n’ababyeyi cyangwa abamurera nk’uko amategeko yabitegekaga.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 70% by’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka biganjemo abari munsi y’imyaka 20, ndetse 35% by’abana bagwingira na bo usanga baravutse ku bangavu babyaye batujuje imyaka y’ubukure.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye (Interpeace) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwagaragaje ko 15,3% by’abangavu batewe inda bameneshejwe, abandi barenga 71,2% ababyeyi babo babuka inabi mu buryo bukomeye, bibishya ubuzima bwabo umunsi ku wundi kugeza ubwo bamwe bashatse kwiyahura.
Abangavu babyaye 63% bahuye n’agahinda gakabije mu gihe 53,4% bagize ibibazo by’umuhangayiko uterwa n’uko ababyeyi babo bagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi nyuma yo kumenya ko batwite.
Uko guhezwa no kujujubywa byatumye abana benshi bibaraho ibyaha, imibare ikagaragaza ko 41,2% bashinjwe kugira uruhare mu byababayeho na ho 37,3% na bo bishinja ibyaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!