Yagaragaje ko nta muntu ukwiye guhangana n’abagaragaraho ruswa cyangwa ibisa na yo, ashimangira ko ikizima cyo gukora ari ugutanga amakuru ubundi inzego zibishinzwe zikabikurikirana.
Iyi ngingo Mukama yayigarutseho kuri uyu wa 20 Nzeri 2024, ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwahuguraga abagize komite zishinzwe ku rwanya ruswa mu nzego zo hirya no hino mu Gihugu. Inzego 15 ni zo zari zihagarariwe.
Aya mahugurwa yari agamije kungurana ubumenyi mu buryo bwo gutahura amakuru kuri ruswa, kurebera hamwe ibyagaragaye muri gahunda yo gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’imbogamizi zihari n’uko zashakirwa umuti.
Mukama Abbas yagize ati “Wowe tanga amakuru ntuhangane na bo hari inzego zishinzwe guhangana na bo. Nk’ubu niyo ugiye Mageragere n’ibyo bifi binini hari ibirimo byahageze gute? Ni amakuru atangwa n’abaturage.”
“Ni yo mpamvu tubasaba ngo mutange amakuru ibyanyu bibe birarangiye noneho musigare mubaza inzego zibishinzwe icyo zayakoresheje.”
Yashimangiye ko mu Rwanda nta muntu uri hejuru y’amategeko ku buryo atahanirwa ibyaha bya ruswa mu gihe yabihamijwe n’inkiko.
Ati “[...] n’abashoramari impamvu baza mu Rwanda ni ukubera rufite aho rwageze mu kurwanya ruswa, tumaze igihe tuba abambere mu kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba, ku rwego rw’Isi dufite amanota 53%, Perezida Kagame yifuza ko tuzagera mu 2050 turi mu bihugu bitanu bya mbere ku Isi birwanya ruswa.”
Raporo ya ‘Corruption Perceptions Index’ yo ku wa 30 Mutarama 2024 yashyizwe hanze n’umuryango Transparency International Rwanda, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 49 mu kurwanya ruswa ku Isi, ruhabwa amanota 53%. Mu 2022 rwari ku mwanya wa 54 n’amanota 51%.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda 13% babona mu ruswa iri ku rwego rwo hejuru mu gihugu. Ni mu gihe ababona ko iri ku rwego rwo hasi ari 50.84% naho abandi 17% bakabona iri ku kigero kiringaniye.
Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Tuyizere Thadeo unari muri komite ishinzwe kurwanya ruswa muri iyi komisiyo, yavuze ko no kuba benshi batarasobanukirwa ibyuho bya ruswa n’uko bya kirindwa ari ikibazo.
Ati “Gusobanukirwa ni ikintu cy’ibanze cyane akaba ari yo mpamvu natwe twaje kubanza guhugurwa kugira ngo twebwe abagize komite tubanze tumenye ngo ruswa ni iki, ibyuho byayo ni ibihe ubundi tukajya mu bigo byacu. Icya mbere ni ugukumira.”
Umwe mu mirongo migari yashyizweho igamije gukumira no kurwanya ruswa muri 2018 harimo ko ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda bigomba kugira komite zishinzwe kurwanya ruswa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!