Umujyi wa Kigali wabitangaje kuri uyu wa 17 Mutarama 2024, mu itangazo ryamenyeshaga abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange itangira ry’iyo gahunda.
Wavuze ko ryatangiye ku wa 16 Mutarama 2025 rikazageza ku wa 29 Mutarama 2025.
Itangazo rikomeza riti “Harimo gukorwa igerageza ryo kwiga uburyo n’ibikenewe kugira ngo tugere ku rwego rw’aho bisi zizajya zihagurukira ku masaha azwi kandi akubahirizwa. Ni mu rwego rwo kunoza serivisi ihabwa abakoresha imodoka rusange mu ngendo zabo mu Mujyi wa Kigali.”
Iri gerageza riri gukorwa na Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe Iterambere, JICA, riri gukorerwa ku modoka za Royal Express na Yahoo Car.
Umujyi wa Kigali watangaje ko mu masaha y’urujya n’uruza rw’abagenzi, hamwe baba ari benshi cyane, imodoka zizajya zihaguruka buri minota 10.
Ni mu gihe mu masaha yandi y’umunsi ha handi abagenzi baba bagereranyije, imodoka zizajya zihaguruka buri minota 15.
Imodoka izajya ihaguruka muri Gare ya Nyanza guhera Saa 05:50 z’igitondo zigeze Saa 09:00 z’umugoroba, mu gihe izajya iva muri ya Downtown izajya ihaguruka Saa 05:00 kugeza Saa 09:55 z’umugoroba.
Muri ibi bihe Umujyi wa Kigali uri gukora ibishoboka byose ngo uburyo bwo gutwara abantu ku buryo bwa rusange bugende neza, aho nyuma yo kongera imodoka mu muhanda, uherutse no gushyiraho uburyo umugenzi azajya yishyura intera yagiye aho kwishyura umuhora wose, ndetse mu minsi iri imbere bisi zigiye kujya zihabwa umwanya wazo.
📌Itangazo: Igerageza rya gahunda yo guhagurukira ku gihe kizwi. pic.twitter.com/t3V8Acclkh
— City of Kigali (@CityofKigali) January 17, 2025


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!