Hari ingo zituje n’izatokombeye-Pst Rutayisire yavuze ku isomo ryo ‘kuguma mu rugo’ ku bashakanye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 31 Werurwe 2020 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Iminsi 10 iruzuye hatanzwe ibwiriza ryo kuguma mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 iterwa na Coronavirus.

Ni icyemezo gifatwa nk’izingiro ryo guhangana na Coronavirus yugarije Isi; kuri bamwe ni umuti usharira ariko nanone ugakiza.

Mu mwanya wo kuguma mu rugo hari aho usanga abakibyiruka bahugiye kuri za filime z’uruhererekane, abasoma ibitabo n’abakora ubushakashatsi butandukanye.

Abashakanye na bo bari kumwe isegonda ku rindi, ni ibihe bishobora kurambirana cyangwa bikanyaruka bitewe n’imibanire yabo. Hari abasubiye mu bihe by’ukwezi kwa buki, hari abandi bashaririwe.

Vuba aha abakoresha imbuga nkoranyambaga babonye Umutaliyani wafashwe na Polisi yavuye mu rugo, agasubiza ko ‘‘Aho kwicwa n’umugore wanjye nicwe na Coronavirus.’’ Ni rumwe mu ngero zerekana ko hari abashegeshwe no kuguma mu rugo.

Pst Dr Antoine Rutayisire uzwi mu nyigisho zubaka umuryango yabwiye IGIHE ko usanga no mu Rwanda hari abashakanye bagiriye umugisha mu kuguma mu rugo, abandi bagasharirirwa.

Yagize ati ‘‘Telefoni nakira hari abavuga ko ubu baruhutse, bicaranye n’ababo, bagafasha abana gusubira mu masomo, bakabona umwanya wo gusenga n’ibindi. Hari abo byabereye ikizamini, babuze icyo bakora, uwo si bibi cyane.’’

‘‘Abandi byabaye umuriro utazima. Hari ingo zatokombeye, hari abantu neza insinga zakoranye. Umugore arakubwira ati ‘umugabo uri hano yanshobeye ntavuga’, iyo abumbuye umunwa aravuga nabi, byadushobeye.’’

Yavuze ko muri iki gihe hari abinangira batagirwa inama; hari uwo yasabye kubaza mugenzi we inyungu yo kuba mu muriro utazima mu byumweru bibiri akamubwira ko ‘‘Ibyo ubaza pasiteri uribeshya kuko ndi mukuru nta muntu wangira inama.’’

-  Yagereranyije Guma mu rugo n’Umwiherero

Pasiteri Rutayisire yagaragaje ko kuguma mu rugo bikwiye kugira ingamba nshya bisiga. Kuri we si ubwa mbere abisabwe ariko isomo yakuyemo ni uko yize gutuza muri icyo gihe.

Ati “Hari abantu babifata nabi, ko bafungiye mu rugo, nkababwira nti ‘ntidufunze’, turi mu mwiherero. Iyo ubifashe neza bikorohera kubibamo, kwicara mu rugo nkavuga nti simfunze ahubwo ndi mu mwiherero kuko iyo uwugiyemo hari ibintu uba ugiye kwiga no gukora, wazarangira ukajya kubishyira mu bikorwa.’’

Mu gihe abenshi bari mu ngo, bari kumwe n’imiryango yabo, babonye umwanya wo kuganira no gucoca ibitagenda neza, gufasha abana mu masomo no gusenga ku babyizereramo.

Ati ‘‘Kuguma mu rugo ni inyungu z’ubuzima bwanjye kuko nirinda nkarinda n’abandi. Ni umwanya wo gufata ikibi ukagihindura umwanya wo kunezerwamo.’’

Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera muri Angilikani, Pst Dr Antoine Rutayisire, yasabye abantu kugumana ibyiringiro ko hasigaye igihe gito ibyo kuguma mu rugo bigashira nibubahiriza amabwiriza bahawe

-  Inyungu ya Guma mu rugo ku muryango

Kuva hambere Imana yabaga mu rugo, ababandwaga niho babikoreraga ndetse niho hari intango yo guterekera.

Rutayisire agaragaza ko nubwo atasaba abantu kubisubiramo ariko bikwiye ko bagarura iryo hame ryo kugira Imana mu ngo.

Ati “Ubu twabonye umwanya wo gusengana no kugarura Imana mu rugo. Umugisha urimo ni uko Umuyisilamu ntakijya ku musigiti, umukirisitu na we ntajya ku rusengero, bose bari gusengera mu rugo.’’

Inyungu ya kabiri asanga iri muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’ ishingiye ku kubaka urugo rwiza rurimo ubusabane hagati y’ababyeyi n’abana babo. Ati “Ubu abenshi bari kumwe, bafite umwanya wo kuganira kandi bari kumwe.’’

Pasiteri Rutayisire yavuze ko ku bashaka guhinduka, hari isomo bakura muri ibi bihe.

Ati “Ababibonyemo icyiza bazajya babikumbura, gusa bashobora no kubibona ntibafate umwanya nk’uwo gushyiraho igihe cyo kuganira. Hari abazabibona nk’ibisanzwe. Abarambiwe bameze nk’abari mu kizamini kitoroshye, ndizera ko icyumweru cya kabiri bashobora kureba uko bakibyaza umusaruro. Abo babyebereye umuriro utazima na bo bashobora gukuramo amasomo nubwo bigoye. Ikizavamo kizaterwa n’abari mu rugo n’imitekerereze yabo.’’

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango iheruka gusaba abashakanye kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo no kuzirikana kuboneza urubyaro.

Rev. Rutayisire avuga ko “Ibyo dukora [mu guhangana n’ihohoterwa] ni ubutabazi ariko ubwirinzi bukwiye kuba kwigisha umwana ukiri muto uko umugabo cyangwa umugore ateye no kumenya kumutega amatwi.’’

Mu kwirinda inda z’indahekana, yavuze ko mu byo bigisha abagiye gushyingirwa harimo no kumenya urubyaro rwabo.

Ati “Kubyara si itegeko ni umugisha. Ikibazo ni uko itondaguranshinga ry’umugisha riba mu ntegeko, iyo umuntu akubwiye ngo ‘urye uhage’, ntaba agutegetse guhaga ahubwo aba aguhaye umugisha wo guhaga. Iyo akubwiye ngo ‘ntujye hariya’, biri mu ntegeko kimwe na ‘urye uhage’. Abantu babisomye nabi bibwira ko Imana yategetse abantu ngo ‘mubyare mwororoke mwuzure Isi’ kandi yaratanze umugisha wo kubyara. Biratandukanye. Itegeko uraryumvira ariko umugisha uwufata mu kigero wowe wagennye.’’

Pasiteri Rutayisire yavuze ko abakozi b’Imana bakwiye guhozaho mu guha abayoboke urugero rw’amabwiriza yo guhangana na Coronavirus.

Ati ‘‘Kuguma mu rugo ni inyungu zacu, ni n’ibwiriza rya Leta kuko biyifasha gukomeza kureba abanduye. Nituguma mu rugo, Leta izadukubitira Coronavirus, dusubire mu buzima busanzwe vuba.’’

Abakirisitu bahawe ubutumwa bwo kurushaho kwegerana n’Imana no kwisuzuma bakazava muri ibi bihe bameze neza, bafite imbaraga nshya.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 70 banduye Coronavirus mu Rwanda. Abaturarwanda basabwa kuguma mu rugo mu gukumira ko iki cyorezo cyakwirakwira mu gihugu.

Pasiteri Rutayisire yakomeje gufasha abayoboke b’Itorero Angilikani mu masengesho y’iminsi 40

Video: Mushimiyimana Azeem


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .