Hari ibintu tudashobora kwihanganira – CP Mujiji abwira abamotari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nzeri 2019 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda CP Rafiki Mujiji, yabwiye abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, ko impanuka zitari ngombwa zidashobora kwihanganirwa, bityo bagomba kuzirinda.

Yabibwiye abamotari bari bateraniye muri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa 19 Nzeri 2019. CP Mujiji yari kumwe n’Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) Ngarambe Daniel n’abandi.

Yibukije aba bamotari ko umwuga bakora ubatunze kandi ufitiye n’abanyarwanda akamaro, ariko ko bidakwiye ko bawukoresha nabi bigatuma uvutsa abantu ubuzima. Yabwiye aba bamotari ko impanuka nyinshi zikorerwa mu muhanda akenshi bazigiramo uruhare runini, abasaba guhindura imyumvire.

CP Mujiji yakomeje asaba abamotari kuba igisubizo aho gukomeza kuba ikibazo cy’umutekano wo mu muhanda. Yakomoje ku bamotari babiri baherutse kugongana ubwabo ari nijoro kandi bari mu muhanda bonyine, bisanzuye. Ibintu asanga ahanini bituruka ku burangare n’imyumvire mibi ya bamwe mu bamotari.

Ati "Muri banini bangana iki ku buryo mu muhanda wa metero esheshatu z’ubugari, moto imwe ituruka mu ruhande rwayo ikagongana n’indi kandi ari bonyine mu muhanda? Ikintu cyitwa impanuka mubishatse mwazigabanya mu buryo bufatika cyane.”

Yakomeje avuga ko hagomba gushakwa umuti wo kugabanya impanuka zo mu muhanda, avuga ko uwo muti udahenze cyane ko icyambere ari uko buri mumotari ikibazo yakigira icye, akumva ko mu gihe ari mu muhanda akwiye kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka.

CP Mujiji yabwiye aba bamotari ko hari ibyo bakora bikihanganirwa, ariko ubu byageze aho kutihanganirwa.

Ati “Ubu byageze aho kutihanganirwa, kuko kubona umunotari afata ikirango cya moto ye (Plaque) akagihindura, byarenze aho bireba Polisi yonyine ahubwo byafashe urundi rwego, abantu nkaba bari mu cyiciro cy’abanyabayaha bo murwego rwo hejuru.”

CP Mujiji yavuze ko bene aba bantu ntakindi bakwiye uretse kwamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga bagatangira bundi bushya, kandi bagakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Nyuma yo kubaganiriza no kubagira inama yo kwirinda amakosa bakorera mu muhanda, ubuyobozi bw’abamotari bwabahaye imyenda yo kwambara mu kazi mu rwego rwo kurwanya abakoraga ibyaha bakiruka bagacika.

Ni mugihe uyu mwambaro mushya bahawe uriho nimero ziri mu ikoranabunga rigaragaza imyirondoro ya nyiri Moto.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel yavuze ko mu rwego rwo kurwanya ababiyitiriraga, ariyo mpamvu buri mumotari ufite aho abarizwa muri koperative, agomba kuba yambaye umwenda wabugenewe ndetse na moto ye ikaba iteye irangi ryemejwe.

CP Mujiji aganira n'abamotari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza