00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari gutegurwa ikimenyetso kizashyirwa ahazimurwa inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 29 June 2022 saa 12:01
Yasuwe :

Umuryango Ibuka urengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uri gutegura ikimenyetso kizashyirwa ahazimurwa inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe ko amateka y’aho hantu atakwibagirana.

Mu rwego rwo kurushaho kwita ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi no kubungabunga ibimenyetso bigaragaza uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guhuza inzibutso kugira ngo hasigare nke, bityo gucunga umutekano wazo byorohe.

Umuyobozi wa Ibuka ku Rwego rw’Igihugu, Nkuranga Egide, yabwiye IGIHE ko buri karere kagomba kugira inzibutso eshatu za Jenoside yakorewe Abatutsi zaba nyinshi zikaba eshanu mu gihe kuri ubu uturere twinshi dufite inzibutso zirenga 10.

Nkuranga yamaze impungenge abatekereza ko muri gahunda yo guhuza inzibutso, amateka y’ibyabereye aho ziri ubu ashobora kuzasibangana.

Ati "Ndashaka kumara impungenge abantu bumva ko amateka y’ahazaba himuwe inzibutso, muri gahunda yo kuzihuza ashobora kuzasibangana. Ahantu havuye abantu bacu hasigara ikimenyetso. Icyo kimenyetso cyenda kurangira MINUBUMWE yaragiteguye twanakiganiriyeho, kizaba kimwe ahantu hose mu gihugu, abantu bumve ko amateka y’aho hantu atazazima, kubera ko hari icyimenyetso kizagenda kihasigara.”

Nkuranga yavuze ko ikindi kibazo gikwiriye gukemuka ari icy’imiryango yahisemo gushyingura abayo bazize Jenoside mu ngo, bakumva ko bakwiriye kujyanwa mu rwibutso kugira ngo amateka yabo abungabungwe.

Umuyobozi wa Ibuka ku Rwego rw’Igihugu, Nkuranga Egide, yavuze ko hari gutegurwa ikimenyetso kizashyirwa ahazimurwa inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .