Babitangaje ku wa 21 Kanama 2024, mu gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo ku mbogamizi zigagaragara mu miyoborere n’iterambere ry’imijyi yunganira Kigali, cyabereye mu karere ka Rusizi.
Umujyi wa Rusizi ni uwa Gatatu mu Mijyi yunganira Kigali ukorewemo ibi biganiro nkusanyabitekerezo nyuma ya Musanze na Rubavu.
Umushakashatsi muri IPAR Rwanda, Dr Ndikubwimana Innocent, yavuze ko bateguye ubu bushakashatsi bagamije gushaka uko baziba icyuho kigaragara hagati y’abakora ubushakashatsi n’abafata ingamba.
Ati “Icyuho kinini gihari ni uko usanga abakora ubushakashatsi, ntaho bahurira n’abashyiraho politiki. Niyo mpamvu turi guhuza abakora ubushakashatsi n’abakora politiki kugira ngo ibiva mu bushakashatsi aribyo bishingirwamo mu gushyiraho za politiki”.
Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe ingufu, REG mu karere ka Rusizi, Nzayinambaho Tuyizere Jacques, yavuze ko hari ubwo bajyaga gukora umushinga bagasanga aho bagiye gukorera hashyizwe undi mushinga mu buryo budakwiriye.
Ati “Ugasanga bibaye ngombwa ko tugira ibindi dusenya, tugatanga ingurane bigahenda Leta byose biturutse ku igenamigambi ritanoze. Muri ubu bushakashatsi turi gutanga ibitekerezo ko buri umwe akwiriye kujya agaragara igikwiriye gukorwa n’aho gikwiriye kujya”.
Umuyobozi wa WASAC, ishami rya Rusizi, Ngamije Alexandre, yashimye ubu bushakashatsi buri gukorwa, avuga ko buzatuma ubufatanye hagati y’inzego buzajya bushyirwamo imbaraga.
Ati “Hari ubwo twajyaga kubaka ibikoremezo nk’imihanda, inganda, imishinga y’amazi n’amashanyarazi abaturage kubyumva bikagorana bigatuma imishinga itarangiriza ku gihe nk’uko byari byitezwe”.
Ubu bushakashatsi buri gukorwa n’Ikigo cy’Ubushakashatsi, IPAR-Rwanda (The institute of Policy Analysis and Research) ku nkunga y’Ikigo gikora ubushakashatsi ku mibereho n’imiyoborere muri Afurika cyizwi nka Partnership for Africa Social Governance Research (PASGR).
Uyu mushinga w’ubushakashatsi uri gukorerwa ku mijyi itandatu yunganira Kigali ariyo Musanze, Rubavu, Rusizi, Huye, Nyagatare na Muhanga.
Ikusanyabitekerezo rihuza abarebwa n’iterambere ry’Umujyi barimo inzego za Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta ndetse n’abaturage bahagarariye abandi.
Ibitekerezo bizava muri ibi biganiro bizahurizwa hamwe muri raporo bishyikirizwe inzego bireba, mu rwego rwo gukora ubuvugizi ku mbogamizi zagaragwajwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!