HEC ivuga ko ibibazo bimaze iminsi byigaragaza harimo abantu bafite diplôme z’impimbano cyangwa abajyanayo amanota mahimbano bashaka ‘equivalence’ ngo bajye mu mirimo.
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, aherutse kubwira Abadepite ko mu bantu bajya gusaba equivalence harimo abihindura abanyamahanga bakajya kwiga muri kaminuza zigenga, bagerageza guhisha ko hari amasomo batsinzwe.
Ati “Ubu hari n’abagenda noneho bakaza nk’abanyamahanga, akavuga ati njye ndi Umunye-Congo, akajya gusaba kwiga muri ULK kandi ari umuforomo utujuje bya bindi bisabwa bakaduca mu rihumye ariko sisiteme y’ikoranabuhanga na Irembo birafasha”
“Uramubona ko yarangije kwiga ataratsinze amasomo abiri y’ingenzi akagaruka akajya muri Congo akagura ikindi kuko amazina ari amwe afite n’Indangamuntu imwe, ukamufata ukabona ko ari wa wundi.”
Kugeza muri Nzeri 2024, hari hamaze gutangwa equivalence zirenga ibihumbi 30.
Amategeko avuga ko kugira ngo umuntu wize muri kaminuza zo hanze y’u Rwanda abone akazi ari uko aba afite equivalence, ariko hari ababa batazifite.
Raporo ya Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta ya 2023/2024 igaragaza ko yasanze hari abakozi bari mu kazi mu bigo bya Leta bataratanze ’Equivalence’ z’impamyabumenyi.
Ati “Hariho bamwe baba barazicuriye, hamwe hanazwi ukamubaza bikamuyobera.”
Yatanze urugero rw’umusaza wize Science de l’Education agiye kwaka equivalence, atanga amanota atarimo isomo ry’Igifaransa kandi ari cyo ashaka kwigisha, abajijwe ishuri yizemo avuga iryigishwagamo n’Umunyarwanda wigisha ubutabire, batungurwa no gusanga amasomo avuze ko yigishijwe n’uwo Munyarwanda adahuye n’ukuri.
Magendu yabaye ni ihurizo mu burezi
Umuyobozi w’Ishami rya HEC rishinzwe ireme ry’uburezi no kwemeza amasomo yigishwa muri kaminuza, Ndikubwimana Theoneste, yavuze hari n’abantu bafite Impamyabumenyi z’Ikirenga z’impimbano bigisha cyangwa bakora mu mirimo itandukanye mu gihugu.
Imibare y’abafite impamyabumenyi z’ikirenga n’iz’icyiciro cya gatatu igenda yiyongera ariko hari abanenga ubushakashatsi bukorwa kuko budasohoka mu binyamakuru mpuzamahanga bikomeye.
Ndikubwimana ahamya ko mu gihe ababeshya ko bize bakomeza kwiyongera, bizaba ibyago ku cyerekezo cy’igihugu.
Ati “Ni ikintu kimeze nka magendu muri iyi minsi yeze mu burezi. Ntekereza ko dukeneye guhuza imbaraga […] ni ikintu kiri gufata intera ikomeye ku buryo hatabayeho kuba maso cyane no gufata izindi ngamba zikomeye twazisanga dufite abantu benshi bitwa ko bize, bafite impapuro ariko batarize.”
Yahamije ko hari abantu bajya gusaba equivalence babona batazihawe bakazasubirayo biyambuye ubwenegihugu.
Ati “Mu basaba equivalence turabibona, aho tubona ibibazo buri gihe, umuntu adatinya no guhindura ubwenegihugu. Umuntu ni Umunyarwanda, yasabye equivalence kubera ko yabuze impapuro zemeza ko yigeze asohoka mu gihugu n’umunsi umwe akajijisha akamara nk’amezi atatu cyangwa ane, ejo akaza yasabye ko ari Umunye-Congo. Ibyo bibazo turabifite byinshi cyane.”
Abize iya kure barimo benshi bahimba diplôme
Umubare munini w’abize icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu myaka 10 ishize, bize muri kaminuza zo hanze bakoresheje iya kure.
Hari n’ugenda mu kuvuga ko yize iya kure [online] akavuga ati “njye babinyohererezaga kuri e-mail, kuri WhatsApp ati ‘ubwo se sinize?’ Kandi ntatinye kuvuga ko ari injeniyeri kabuhariwe, yize ibya laboratwari byo kwa muganga, cyangwa igiforomo.
HEC ivuga ko iki ari ikibazo gikomeye, kandi ko kiri mu nzego zose.
Ndikubwimana avuga ko hari n’abakozi usanga barakoraga mu myanya isanzwe mu bigo runaka, nyuma y’amezi make birukanwe mu kazi bagatangira kwiyita ba dogiteri cyangwa professeurs.
Ati “Nitugira abo bantu benshi bavuga ko bafite impapuro bize kandi batarize, bari gukora mu nzego zacu zitandukanye, barimo kwigisha abandi barabeshya ko bari gukora ngo ni abaganga, dufite ibyago ko cya cyerekezo cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi ntitwazakigeraho. Birakenera ko abantu bahuza imbaraga, dushyira hamwe.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!