Kuva ku munsi w’ejo ni bwo hatangiye kuvugwa amakuru y’uko haba hari abakozi ba RCS batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bavuga ko “bafungiye ubusa mu gihe kigera ku mezi atanu”.
Amakuru yavugaga ko abo bacungangereza bagera ku 135 batangiye uko kwiyicisha inzara ku wa 19 Mata 2024, aho bafungiwe mu Ishuri ry’amahugurwa rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana.
Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yemereye IGIHE ko hari abakozi bayo bari gukurikiranwa bitewe n’amakosa bakoze mu kazi, agaragaza ko ari ibintu bisanzwe bibaho nk’imwe muri gahunda y’uru rwego yo gukebura abaguye mu makosa, igihe cyagenwe cyarangira bagasubizwa mu kazi.
CSP Kubwimana yavuze ko aba bacungagereza badafungiye mu Igororero rya Rwamagana nk’uko hari abagiye babitangaza batyo, ahubwo ko bari mu Ishuri ry’amahugurwa i Rwamagana.
Ati “Ku ishuri ry’amahugurwa rero ni ho haba n’ishami rishinzwe imyitwarire. Aha RCS ihashyira abakoze amakosa ikabigisha byaba ngombwa bakanahanwa.”
“Ubu rero abahari bariyo mu buryo bwemewe n’amategeko atugenga cyane ko turi n’Urwego rwihariye. Kuba hari abantu bakoze amakosa bari gukurikiranwa sinumva ko ari ikintu cyagakwiriye guhuruza inzego.”
Ku bijyanye no kwiyicisha inzara kw’abo bakozi, uyu muvugizi yavuze ko “ibyo nta bihari” ndetse ari amakuru adafite aho ashingiye na cyane ko ari gutangwa n’abatarebwa n’icyo kibazo.
Ati “Nibaza impamvu abatanga amakuru ari abatari mu bari guhanwa ahubwo byakabaye kuri ba nyir’uguhanwa ubwabo. Niba mwabonye inkuru yanditswe hari aho bigaragazwa ko mu byo bari kubazwa birimo no kugirana ubucuti bwihariye n’abagororwa. Ubwabyo ni amakosa”
“Ni ibisanzwe mu kazi iyo hari ukoze ikosa arabihanirwa, kuba bari gukurikiranwa ntibivuze ko RCS iri guhonyora uburenganzira bwabo. Kugirana ubucuti bwihariye n’abagororwa nk’uko inkuru yavugaga, nk’ababashinzwe ntabwo bikwiriye kuko bibyara amakosa ndetse byakomeza bikaba byaba n’ibyaha.”
Umuvugizi wa RCS yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumenya ko RCS ari urwego rwihariye, ifite ububasha bwo guhana mu buryo bwihariye ku buryo uwakoze amakosa ukurikiranyweho imyitwarire idahwitse yakosorwa.
CSP Kubwimana yavuze ko uko gukurikina abagaragayeho amakosa gutandukanye na bimwe bisanzwe byo gukurikiranwa n’inkiko, kuko “n’ubwo aba ari aho ngaho aba akibarwa mu kazi anahembwa kuko aba akiri umukozi.”
Yemeza ko ari ibintu bisanzwe ndetse nta mategeko byishe “kuba uwakoze amakosa yakurikiranwa kuko atari ubwa mbere bibaye.”
Yongeye kwibutsa ko iyo bibaye ngombwa ko uwo mukozi adasubizwa mu kazi ku bw’amakosa yafashe indi ntera ajyanwa mu nkiko, gusa yongeraho ati “mu by’ukuri twebwe icyo tuba tugamije ni uko umuntu yitekerezaho, agahindura imyitwarire.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!