Inyubako yahiye yakoreragamo ubuyobozi bukuru bwa kaminuza, by’umwihariko ishami rishinzwe icungamutungo ari naryo ryabikaga amadosiye akubiyemo amakuru y’iyo kaminuza mu bijyanye n’imari n’umutungo.
Yafashwe n’inkongi mu gihe Kaminuza ya Makerere yari irimo gukorerwa igenzura ku ikoreshwa ry’umutungo, bigatuma benshi bagaragaraza ko biteye amakenga.
Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza ya Makerere, Jackie Ayorekire, yagize ati "Kuki ihiye ubu? Kuki hahiye igice cy’inyubako gikoreramo icungamutungo? Kuki yahiye ari ku cyumweru? Hari byinshi byo kwibazaho, igihe cyo gukenga kiracyakomeje."
Umuriro wahungabanyije Kaminuza ya Makerere wahereye mu gihe cyo hejuru, ugenda umanuka wototera ibiro by’icungamutungo kugeza na byo bihiye.
Polisi ya Uganda yatangiye iperereza ryo ku rwego rwo hejuru, ndetse abapolisi babiri barimo uwagombaga kurinda izamu ku munsi inyubako yahiyeho n’usanzwe ahacunga umutekano, bamaze gutabwa muri yombi.
Inyubako ya Kaminuza yahiye nta buryo yari ifite bwo kurindwa inkongi z’umuriro, habe n’ibikoresho bihagije byifashishwa mu kuwuzimya mu gihe waramuka uteye.
Nubwo bwose zari zishaje, izi nyubako nta bwishingizi bw’inkongi z’umuriro zari zifite, icyakora ngo ibi byari mu mishinga yihutirwa, usibye ko byadindijwe n’inzira ndende bigomba kunyuramo mbere yo kwemezwa.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza ya Makerere, Prof. Barnabas Nawangwe, yavuze ko bazongera "kubaka inyubako [za Makerere] nk’uko zahoze, kandi bizakorwa mu gihe gito gishoboka."

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!