Kotana ni umukino wateguwe mu rwego rwo gufasha ababyeyi n’abana kugira ngo babashe kuganira ku bijyanye nu buzima bw’imyororokere.
Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu, tariki 25 Ugushyingo 2022, witabirwa n’abana bo mu mashuri yisumbuye baherekejwe n’ababyeyi babo.
Umuhoza Amina uhagarariye Umuryango Dukataze yavuze ko uyu mukino ugamije kurwanya imyumvire benshi bafite y’uko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bigomba kuganirirwa mu bwihisho.
Yagize ati “Mu ntego yacu nk’Umuryango Dukataze, twashatse ko ubuzima bw’imyororokere buvugwa nk’ibiganiro bisanzwe, nk’uko wavuga amakuru, ubugenge n’ubutabire n’ibindi.”
“Muri Sosiyete Nyarwanda twabonye ko bigoye ko ababyeyi baganiriza abana babo ku bijyanye n’imyororokere, ni yo mpamvu twakoze uyu mukino wo kuborohereza mu kubasobanurira no kubamara amatsiko ku bibazo bibaza.”
Yakomeje asobanura ko uyu mukino uzorohereza ababyeyi kuganira ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu bangavu n’ingimbi, isuku mu gihe cy’imihango, uburyo bwo kwirinda inda zitateganyijwe n’ibindi.
Ni umukino ukinishwa amakarita 48, hakaba hari amakipe abiri agizwe n’abantu babiri cyangwa batatu. Amakarita aba ashushanyijeho ibintu bitandukanye cyangwa hari amagambo afite aho ahuriye n’ubuzima bw’imyororokere.
Ikipe imwe ibanza gufata amakarita, umwe mu bayigize akagenda asobanura ibiyashushanyijeho ariko mu buryo budahita butanga igisubizo. Ikipe bahanganye iba ifite amasegonda 20 yo gusubiza, yananirwa bakaba babuze amanota, bagahereza indi na yo ikabaza gutyo gutyo kugeza amakarita yose arangiye.
Louise Johnson ushinzwe Porogaramu za My Period is Awesome ikorera muri Suède wagize uruhare mu ihangwa ry’Umukino Kotana, yavuze ko uzafasha mu guhashya ipfunwe urubyiruko rugira mu kuganira ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Umuyobozi wa Gravity Studio washushanyije uyu mukino, Bizimana Shabani, na we yavuze ko uyu mukino uzatuma abana bisanzura mu kubaza ababyeyi ibijyanye n’imyororokere.
Biteganyijwe ko uyu mukino n’ibiwugize bizagezwa mu mashuri n’ahandi hahurira urubyiruko ndetse no mu iduka SAYE Home Deco rikorera mu Mujyi wa Kigali.
Umuryango Dukataze Saye company Ltd wamuritse uyu mukino nyuma y’agatabo ‘IRIZA’ washyize hanze mu 2021, nako kagamije gusobanura ubuzima bw’imyororokere mu muryango.
Uyu muryango washinzwe mu 2017, mu rwego rwo kurwanya inda zitateganyijwe ku bangavu, bituma bava mu mashuri ndetse bigahindura ubuzima bwabo.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!