00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamuritswe ’E-NSURE’, porogaramu nshya ifasha mu kwihutisha serivisi z’ubwishingizi

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 21 March 2025 saa 08:24
Yasuwe :

Hamuritswe porogaramu nshya yitwa E-NSURE, ije gufasha mu koroshya no kwihutisha serivisi z’ubwishingizi bw’ibinyabiziga mu buryo bw’ikoranabuhanga burimo ubw’ibinyabiziga nka moto, imodoka n’ibindi.

Ni porogaramu yamuritswe kuri uyu wa 21 Werurwe 2025, aho yitezweho gufasha abantu kwaka serivisi z’ubwishingizi aho bari hose n’igihe icyo ari cyo cyose babyifuje.

E-NSURE yaje gufasha Abanyarwanda kubona serivisi mu buryo bwihuse bwo kugura ubwishingizi, bongera igihe cyabwo, mu kumenyakanisha impanuka (claims), ndetse no mu gihe bashaka kumenya amakuru ajyanye na bwo.

Ku ikubitiro E-NSURE yatangiranye imikoranire n’ubufatanye na Sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant, ikaba ari yo sosiyete ya mbere y’ubwishingizi yahisemo gutanga serivisi zayo hifashishijwe iryo koranabuhanga.

Manzi Bruno Musinguzi akaba nyiri E-NSURE, yavuze ko ije korohereza abagorwaga no kubona serivisi z’ubwishingizi.

Yavuze ko intego yabo ari ugufasha Abanyarwanda kubona servisi z’ubwishingizi bitabagoye ndetse no gukorana n’ibigo by’ubwishingizi mu kunoza serivisi bitanga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ubu nta gutonda umurongo, mu busanzwe iyo washakaga serivisi z’ubwishingizi byagusabaga kujya ku biro bya sosiyite mukorana ariko ubu uzajya ubikorera aho uri nta kiguzi cyiyongereye kandi bitagusabye kwirirwa ugendana impapuro."

Yakomeje agira ati “Kuva kera nta kuntu wari kubona ubwishingizi mu buryo bw’ikoranabuhanga, niyo mpamvu twavuze tuti ‘uwazana ikoranabuhanga ryafasha abashaka ubwishingizi’. Ni yo mpamvu twazanye iyi porogaramu kugira ngo byorohere abantu bidasabye kunyura mu nzira nyinshi.”

Umuyobozi Mukuru wa Radiant, Marc Rugenera, yavuze ko yishimiye gutangirana na E-NSURE, kandi yizeye ko iyi gahunda y’ikoranabuhanga izorohereza, ikanafasha abakiliya babo n’abandi bose muri rusange kubona serivisi zitandukanye z’ubwishingizi batanga.

Niba ushaka gukoresha iyi porogaramu, wafata telefoni yawe ukanyura kuri Google Play Store cyangwa App Store ukiyandikisha, aho bigusaba indangamuntu gusa ubundi ukajya ubona serivisi zawe z’ubwishingizi igihe ubishakiye.

Ushaka ibisobanuro birambuye wanyura kuri email ya [email protected] cyangwa ugahamagara kuri +250796148293 / 6474

Nyiri E-NSURE, Manzi Bruno Musinguzi
Hamuritswe porogaramu y'ikoranabuhanga ifasha abantu kubona serivisi z'ubwishingizi byoroshye
Igikorwa cyo kumuri E-NSURE izafasha abashaka serivisi z'ubwishingizi cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Umuyobozi Mukuru wa Radiant, Marc Rugenera (ibumoso) ari kumwe na Manzi Bruno Musinguzi akaba nyiri E-NSURE nyuma yo gusinya amasezerabo y'imikoranire
Umuyobozi Mukuru wa Radiant, Marc Rugenera asinya amasezerano yo gukoresha E-NSURE muri serivisi z'ubwishingizi
Umuyobozi Mukuru wa Radiant, Marc Rugenera na Musinguzi Manzi Bruno akaba nyiri E-NSURE basinye amasezerano y'imikoranire

Amafoto: Rusa Willy Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .