Ni imfashanyigisho zateguwe ku bufatanye bwa Imbuto Foundation, Banki y’Isi ndetse n’Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’Iterambere mu nzego z’Ibanze, LODA, NCDA ndetse na REB byafashije mu kwita ku ireme ry’izo mfashanyigisho.
Izo mfashanyigisho zigamije gufasha abarezi bo mu ngo mbonezamikurire y’abana ziri mu miryango kugira ngo abazigamo babe bari ku kigero kimwe n’abiga mu mashuri y’inshuke ashamikiye ku bigo by’amashuri.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yagaragaje ko atari ubwa mbere uwo muryango ugize uruhare mu guteza imbere gahunda ya ECD.
Ati “Ubu, si bwo bwa mbere tugendanye urugendo rwo guteza imbere Gahunda Mbonezamikurire y’Abana bato, kwita no kurinda abana muri rusange, kandi urugendo rurakomeje."
Yakomeje ati “Guhera mu 2013, Imbuto Foundation yatangiye gutanga umusanzu wayo muri Gahunda Mbonezamikurire, ubwo Madamu Jeannette Kagame yatangizaga ku mugaragaro Urugo Mbonezamikurire y’Abana bato rw’Icyitegererezo (ECD Center) rwa Nyagatovu mu Karere ka Kayonza.”
Imibare yagaragajwe na NCDA mu 2024, yerekanye ko umusanzu wa Imbuto Foundation wari 17% ku bana bose bahabwa serivisi mbonezamikurire mu Rwanda, na 19% mu kubaka no gushyiraho “Urugo Mbonezamikurire” hirya no hino mu gihugu.
Shami yavuze ko urugendo rukiri rurerure mu gufasha kubaka ingo mbonezamikurire cyane ko imwe mu nkingi izibandwaho ari uguteza imbere imibereho, imikurire n’imyigire y’abana hagamijwe kubaka umuntu ushoboye kandi utekanye.
Ati “Kimwe mu bikorwa rero tugamije ni ukuzamura ireme rya serivisi n’ubumenyi bitangwa muri gahunda mbonezamikurire y’abana bato nk’umusingi ukomeye mu kubaka Umunyarwanda twifuza. Turizera rero ko izi mfashanyigisho, ari kimwe mu bizafasha abarezi b’abana bato by’umwihariko abo mu rugo Mbonezamikurire y’abana bato, rukorera mu muryango.”
Yagaragaje ko Imbuto Foundation ifite umukoro wo kubaka ubushobozi bw’abarezi muri gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato, ubw’abakozi mu nzego z’ibanze zishinzwe ikurikiranabikorwa, ubukangurambaga n’ubujyanama ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage batuye mu midugudu y’icyitegererezo n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Munyemana Gilbert, yavuze ko mu Rwanda hari ingo mbonezamikurire y’abana bato zirenga ibihumbi 21 zikorera mu miryango.
Yavuze ko hari hakiri icyuho mu gufasha abana bazigana kuko batari bafite imfashanyigisho abarezi babo bagenderaho bityo izi mpinduka zigiye gufasha mu kunoza imyigire n’imyigishirize ku bana b’Abanyarwanda.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuliza Mireille, yashimye imbaraga zikomeje gushyirwa mu guteza imbere ingo mbonezamikurire y’abana bato.
Yagaragaje ko hakiri icyuho mu guhuza ibikorwa by’ingo mbonezamikurire y’abana bato, bityo ko hakenewe kwimakaza ubufatanye mu gutanga uburezi bwuzuye kandi bufite ireme.
Yibukije ko umwana witaweho neza mu ngo mbonezamikurire bizamufasha kuzamuka afite ubumenyi n’ubushobozi bumufasha gutegura neza ahazaza.
Yashimangiye kandi ko inzego zose zigomba gusenyera umugozi umwe mu rwego rwo guharanira ko abana bose banyura mu ngo mbonezamikurire y’abana bato ziri hirya no hino mu gihugu hagamijwe gukangura ubwonko bwabo n’imitekerereze mbere yo kwinjira mu mashuri abanza.














Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!