Hamuritswe igitabo kizanoza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’imbonezamikurire y’abana bato

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 18 Mutarama 2019 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato (NECDP), yasohoye igitabo gikubiyemo uburyo bwo gutanga ubutumwa bwo guhindura imyitwarire n’imikorere y’abantu hagamijwe imbonezamikurire y’abana bato, ibijyanye n’imirire hamwe n’isuku n’isukura.

Iki gitabo gifite ibikorwa bizageza mu mwaka wa 2024, cyateguwe ku bufatanye bwa NECDP, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) n’abafatanyabikorwa barimo UNICEF, Umushinga Gikuriro na Minisiteri zitandukanye zihurira ku mibereho myiza y’abaturage.

Iki gitabo kigamije gufasha abafatanyabikorwa mu nzego zose, baba aba Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta yo mu Rwanda na Mpuzamahanga, gusenyera umugozi umwe, guhuriza hamwe ibikorwa no kwirinda guhurira ku bikorwa bimwe.

Ni uburyo bwo kwirinda ko hagira ibyibagirana mu kwita ku mikurire myiza y’abana, kurwanya igwingira n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi.

Ubwo iki gitabo cyamurikwaga kuri uyu wa Kane, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Umutoni Gatsinzi Nadine, yibukije inshingano NECDP yahawe yo guhuza ibikorwa byose bishyigikira imbonezamikurire y’umwana muto iboneye kuva agisamwa kugeza ku myaka itandatu, ku bufatanye n’inzego zose zifite uruhare mu kuboneza imikurire y’abana bato.

Yagize ati “Kugira igitabo cyanditse neza ntibihagije, ibikorwa bigikubiyemo bigomba kugera ku mwana, bigatuma akura neza, yitaweho, arindwa ihohoterwa, agaburirwa neza, kandi akarindwa kugwingira.”

Umuhuzabikorwa wa NECDP, Dr. Anita Asiimwe, yavuze ko ubutumwa buri muri iki gitabo bugamije gukangura inzego zose n’abantu bose.

Ati “Kigamije kwita ku mikurire y’umwana uzira kugwingira, hakazabaho ikurikiranabikorwa no kumenya niba ubutumwa butangwa uko bikwiye kandi bugera neza ku bo bugenewe.”

Iki gitabo cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza ngo kizashyirwa no mu Kinyarwanda, ubutumwa bukubiyemo bukaba bugenewe ababyeyi bombi n’abandi barera abana hagamijwe guhindura imikorere n’imyitwarire yabo.

Kirimo amasomo y’ubuzima n’imirire, isuku n’isukura, kurengera umwana, hamwe n’ay’inkingi y’imbonezamikurire.

Nubwo cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza ngo ururimi rw’ibanze byateguwemo ni Ikinyarwanda, uzakenera gutanga ubutumwa mu rundi rurimi akazajya akora ihinduranyandiko akuye mu Kinyarwanda.

U Rwanda rukoresha ibipimo by’Ubushakashatsi ku baturage n’imibereho yabo (DHS) rikorwa rimwe mu myaka itanu.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bitewe n’ingaruka z’imirire mibi ari 38%; Intara y’Uburengerazuba ifite ijanisha riri hejuru ( 45%); Amajyepfo (41%); Amajyaruguru (39%); Uburasirazuba (39%) naho Umujyi wa Kigali bakaba 23%.

Iki gitabo kigamije gufasha abafatanyabikorwa mu nzego zose mu kwita ku mbonezamikurire y'abana bato
Abayobozi batandukanye bitabiriye imurikwa ry'iki gitabo
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Umutoni Gatsinzi Nadine yavuze ko ibikubiye muri iki gitabo bigomba kugera ku mwana
Umuhuzabikorwa wa NECDP, Dr. Anita Asiimwe, yavuze ko ubutumwa buri muri iki gitabo bugamije gukangura inzego zose n’abantu bose
Iki gitabo cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza ngo kizashyirwa no mu Kinyarwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza