00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamuritswe igitabo kigaragaza umwihariko w’imitegurire y’amafunguro mu Rwanda rwo hambere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 September 2024 saa 05:46
Yasuwe :

Mu Nama Nyafurika igaruka ku bijyanye n’imirire iri kubera i Kigali, hamuritswe igitabo cyiswe ‘Uruhimbi - Rwanda Gastronomy and Culinary Art’ kigaruka ku mitegurire y’amafunguro gakondo yo mu Rwanda rwo hambere, ariko akaba atagikoreshwa cyane muri ibi bihe.

Ni igitabo cyanditswe bigizwemo uruhare n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, FAO, ndetse na Rwanda Arts Initiative, kikagaragaza zimwe mu nteko zikunze kwirengagizwa, nyamara zifite akamaro kanini mu guteza imbere imirire.

Iki gitabo cyagizwemo uruhare n’abatetsi bane ari bo Angelique Iraguha, Eric Kanyemera, Phiona Ninsiima na Ramadhan Sindayigaya, aho bafashe inteko zisanzwe mu Rwanda bakazivanga n’ubundi buryo bw’imitekere bugezweho ku rwego mpuzamahanga mu rwego.

Izi nteko zikubiyemo inkuru zigaragaza amateka y’ubwoko bw’amafunguro yakoreshejwe, ibizatuma abazasoma iki gitabo bazafasha gusobanukirwa neza ibijyanye n’imitegurire y’amafunguro mu Rwanda. Ku bantu barimo abakerarugendo, iki gitabo kizagira uruhare mu kubigisha amateka y’u Rwanda binyuze mu mafunguro yo mu Rwanda.

Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Coumba Sow, yavuze ko “Mu rwego rwo kubona ibiryo bihagije mu bwiza no mu bwinshi, FAO iri kugira uruhare mu gushyiraho uburyo burambye bwo kubona ibiribwa.”

Uretse kuba iki gitabo kizafasha mu guteza imbere ubumenyi ku bijyanye n’indyo zo mu Rwanda, kizanagira uruhare mu guteza imihingire ikwiriye itangiza ibidukikije cyangwa ikirere, bityo bigire uruhare mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi cyugarije Umugabane wa Afurika.

Igice cy’iki gitabo kizwi nka ‘Forward’ cyanditswe na Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida Paul Kagame.

Hagaragajwe uruhare rw'iki gitabo mu guteza imbere ubumenyi bw'imitegurire y'amafunguro mu Rwanda
‘Uruhimbi - Rwanda Gastronomy and Culinary Art’ kigaruka ku mitegurire y’amafunguro gakondo yo mu Rwanda rwo hambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .