00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyizere gishya ku iyagurwa ry’umuhanda Kigali-Muhanga

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 25 June 2025 saa 11:30
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubwikorezi, RTDA, bwatangaje ko umuhanda Kigali-Muhanga-Akanyaru ushobora gutangira gusanwa muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2026, hakazabanza kubaka Nyabugogo-Muhanga, igice gisigaye kikazashakirwa igisubizo nyuma.

Uyu muhanda warangije gusanwa mu 2000, warahawe kuzamara imyaka 20 ukoreshwa, bivuze ko hashize imyaka itanu wararengeje igihe cy’ubuzima bwawo.

Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda ubwo yasobanuriraga Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ibibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024, ku wa 25 Kamena 2025, yavuze ko umuhanda Kigali-Muhanga-Akanyaru umaze gukoreshwa imyaka 25 nyamara waragenewe imyaka 20.

Ati “Ni umuhanda ugomba gusanwa tugendeye ku iterambere ritandukanye rihari. Inyigo ubu turi kuyikora ariko twibanze ku cyiciro cya mbere tubona kibabaje cyane, ni ukuva hano ku mashyirahamwe (Nyabugogo) ukagera kuri kiriya kiraro cya Ruliba, ukambuka Kamonyi, kugera kuri Muhanga.”

Yavuze ko mu biteganyijwe harimo gukora umuhanda ukagera kuri Gereza ya Muhanga cyangwa ku Bitaro bya Kabgayi.

Ati “Turashaka gukora umuhanda ufite ibice bine mu bice bimwe na bimwe, igice cya mbere cy’umujyi n’igice cyo kuri Muhanga, hanyuma ahandi hantu hazamuka tukagira imihanda ifasha abantu kuzamuka (climbing lane).”

Uyu muhanda wose (Kigali-Muhanga-Huye-Akanyaru) ureshya na kilometero 160, nyamara umuhanda Kigali-Muhanga ureshya na kilometero 46.

Ati “Uyu muhanda rwose ntabwo ari umuhanda ukwiye kujya ukorwaho utuntu duto ni ukureba uburyo haboneka amafaranga tukawusana.”

Mu 2023 ni bwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abatepite yatoye umushinga w’Itegeko ryemeza amasezerano y’inguzanyo ya 120.471.000$, [asaga miliyari 148 Frw] Leta y’u Rwanda yagiranye na Banki ya Koreya y’Ubucuruzi bw’Ibisohoka n’Ibyinjira mu Gihugu, azifashishwa mu kwagura no gusana no gusana muhanda Kigali-Muhanga.

Igice kizasanwa ku muhanda Kigali-Muhanga ufite igice kizagurwa kikagira inzira enye kireshya na kilometero 12,2.

Umuhanda ugizwe n’ibice bine uzaturuka Nyabugogo ugere Bishenyi, ahasigaye hakomeze kuba ibice bibiri.

Gusa bigeze ku Kivumu muri Muhanga gukomeza no mu Cyakabiri ugakomereza mu Mujyi wa Muhanga kugera ku bitaro bya Kabgayi na ho hazaba hari inzira enye.

Munyampenda yavuze ko inyigo yo kubaka umuhanda Muhanga-Huye-Akanyaru yarangiye nubwo igifitemo ibibazo ku buryo hatazwi igihe imirimo izatangirira.

Ati “Igice gikurikiraho kuva Muhanga kugera i Huye ugakomeza ukagera ku mupaka ntabwo twari twahabonera uburyo bwo kuhakora nubwo dufite inyigo yarangiye ariko na yo ifite ibibazo, ni ukuvuga ingufu nyinshi tuzakora aha ku cyiciro cya mbere duteganya ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzaza, bigenze neza bitarenze muri Mutarama cyangwa Gashyantare [2026] dushobora kuba dufite rwiyemezamirimo tugatangira kuwusana.”

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko ibibazo by'imihanda bikwiye kwitabwaho
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda yavuze ko umuhanda Kigali-Muhanga uzatangira kubakwa muri Gashyantare 2026
PAC yatangiye imirimo yo kubaza abayobozi ibibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2024

Amafoto: Nzayisingiza Fidele


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .