Hamenyekanye amatariki mashya y’inama y’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko ku Isi izabera mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko ku Isi, IPU, ryatangaje ko u Rwanda ari rwo ruzakira inteko ya 143 y’iri huriro rinatangaza amatariki mashya iyi nama izaberaho.

Iyi nama iteganyijwe kuba mu Ugushyingo kuva ku itariki ya 6 kugeza ku wa 10 Ugushyingo.

Ibijyanye n’uko u Rwanda arirwo ruzakira iyi nama byamenyekanye bwa mbere mu Ukwakira 2019 bitangajwe n’uwari Perezida wa Sena, Bernard Makuza.

Byari biteganyijwe ko iyi nama izatangira ku wa 11 Ukwakira ikarangira ku wa 15 Ukwakira 2020, gusa nk’uko bigaragara amatariki y’iyi nama yarahinduwe.

Icyo gihe Makuza yavuze ko ari inama u Rwanda rwahawe kwakira kubera imikoranire myiza n’izindi Nteko zishinga Amategeko ku Isi.

Biteganyijwe ko iyi nama izaganira ku ngingo zitandukanye zirimo izizibanda ku bikorwa by’Inteko zishinga amategeko muri rusange, imbogamizi zigira n’ingamba zafatwa.

Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko ku Isi ryashinzwe mu 1889 rikaba rifasha abagize Inteko zishinga Amategeko mu bihugu bitandukanye guteza imbere amahoro, demokarasi n’iterambere rirambye. U Rwanda ni kimwe mu bihugu 179 bigize iri huriro.

U Rwanda rugiye kwakira inama y'Ihuriro ry'Inteko zishinga Amategeko ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .