Amarushanwa yo kumurika imishinga y’ikoranabuhanga rikoresha robots na AI ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yabereye i Kigali ku 2 Werurwe 2025.
Ayo marushanwa ngarukamwaka ategurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ku bufatanye n’izindi nzego, aho yitabiriwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye 25 byo mu Rwanda biturutse muri buri ntara, ndetse n’ibigo bitanu byatsinze mu bindi byiciro, hakiyongeraho n’ibigo bitatu byo muri Nigeria.
Imishinga yahatanaga yari mu byiciro bibiri harimo icy’umushinga mwiza mu gukoresha AI n’umushinga mwiza mu gukoresha AI by’umwihariko mu kubaka imashini za robots.
Ikindi gihembo cyari icy’umushinga mwiza wa AI mu kubaka robots ku bigo byaturutse mu mahanga.
Buri kigo cy’ishuri mu byitabiriye cyari gihagarariwe n’abanyeshuri 10 ndetse buri wese muri bo yahawe umudari w’ishimwe.
Ku bigo byatsinze by’umwihariko, buri mwana yahawe mudasobwa ndetse no kuzakomeza mu yandi marushanwa azabera mu mahanga.
Ishuri rya Groupe Scolaires Officiel de Butare ryabaye irya mbere mu mushinga mwiza wa robots rizahagarira u Rwanda mu yandi marushanwa azabera muri Amerika naho Ecole des Sciences Byimana ryabaye irya mbere mu mushinga mwiza wa AI rizahagararira u Rwanda mu yandi marushanwa azabera mu Busuwisi.
Ni mu gihe ikigo cy’ishuri cya Qeens College cyo muri Nigeria cyatsinze ku rwego mpuzamahanga mu kumurika robots na cyo kizitabira ayo marushanwa azabera muri Amerika.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko ayo marushanwa ari kugirira abana akamaro kuko ari uburyo bwo gushyira mu ngiro ibyigwa mu masomo ajyanye na mudasobwa azwi nka ‘coding’.
Yagize ati “Umusaruro urabona ko ari mwinshi kuko abana basigaye bitabira ari benshi kandi bagashishikarira amasomo ya ‘coding’ ari benshi, bikabafasha kumeya ibyo bize. Turashaka kureba uburyo amashuri menshi ashobora kubyitabira.”
Minisitiri Nsengimana yongeyeho ko bari gushaka abafatanyabikorwa bafasha kongera ibikoresho mu mashuri menshi ku buryo yose yitabira aya marushanwa kandi hagashyirwa imbaraga mu masomo ya coding.
Umushinga wa Groupe Scolaire officiel de Butare watsinze ujyanye na robot yajya munsi y’amazi y’inyanja hakunze kuba hari ibyago byinshi, igakurura amakuru atandukanye, kuko kugeza ubu Isi izi 20% gusa ku bijyanye n’inyanja.
Ni mu gihe umushinga wa AI wa Ecole des Sciences Byimana ujyanye no gukoresha ikoranabuhanga rishyirwa muri telefone igendanwa rigafasha abahinzi kumenya indwara ibihingwa byabo birwaye kandi bakamenya ibyerekeye iteganyagihe bitabagoye.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!