00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamaze gukusanywa ibihumbi 700 Frw yo gufasha Mukanemeye w’imyaka 100, umufana ukomeye wa Mukura VS

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Ukwakira 2022 saa 03:34
Yasuwe :

Abakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo urubyiruko bamaze gukusanya inkunga y’ibihumbi 704 Frw yo gufasha Mukanemeye Madeleine w’imyaka 100 wo mu Karere ka Gisagara, umaze kwandika izina nk’umukuzi w’umupira w’amaguru.

Igitekerezo cyo gukusanya iyi nkunga cyavutse nyuma y’amafoto y’uyu mukecuru wahawe izina rya witwa Mama Mukura, yashyizwe kuri Twitter ku wa 18 Ukwakira 2022 ubwo yari yasuwe n’Abatoza n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23.

Icyo gihe hahise hatangizwa ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo kumwubakira inzu, nyuma y’uko byagaragaye ko iyo abamo idahesheje ishema abakunzi b’umupira w’amaguru.

Ubwo abo bakinnyi bamusuraga yari yambaye ibirenge, bigaragara ko ashobora kuba nta nkweto afite.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe n’uwitwa Ishimwe Claude umenyerewe ku mazina ya Mwene Karangwa kuri Twitter, aho yifuzaga ko abamukurikira n’Abanyarwanda muri rusange bafatanya gukusanya nibura miliyoni 1 Frw.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ishimwe yagize ati "Impamvu nagize iki gitekerezo, nabigezeho kubera kubona amafoto y’Amavubi yamusuye, mbona ahantu aba ntabwo hashimishije kandi yambaye ibirenge. Nkibaza nti ‘umufana w’Amavubi uyifana bya nyabyo atari ibyo gushaka amafaranga […] kumufasha akaba ahantu heza ni ibintu bikwiye."

"Abantu icyo nabasaba ni ugufasha umuntu ukuze, ufitiye akamaro Sosiyete Nyarwanda. Urabona mu minsi ishize yagaragaye bamufata amashusho Amavubi yatsinzwe, yababaye, yarize. Kumufasha ni ibintu dukwiye gukora nk’abakunda umupira w’amaguru ariko nk’urubyiruko muri make."

Ishimwe avuga ko intego ari uko ayo mafaranga naboneka bazayamushyira tariki 30 Ukwakira 2022, ndetse bakagira n’ibindi bikorwa bamufasha nk’urubyiruko birimo no kuba bamwubakira inzu.

Arimo gukusasanywa hakoreshejwe uburyo butandukanye burimo n’urubuga rwa Save Plus].

Inzu Mama Mukura abamo yazamuye amarangamutima y'abakoresha imbuga nkoranyambaga
Iyi nzu byagaragaye ko idahesheje icyubahiro abakunzi ba ruhago biyemeza kumwubakira
Ikipe y'Igihugu Amavubi U23 iherutse gusura Mukanemeye Madeleine wo mu Karere ka Gisagara, uzwiho gushyigikira Mukura Victory Sports n'Amavubi
Ishimwe Claude ukoresha amazina ya 'Mwene Karangwa' yahamagariye Abanyarwanda guhuza amaboko bagafasha 'Mama Mukura'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .