00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe impinduka ku buryo bwo gusaba icyangombwa cy’uko umuntu atakatiwe n’inkiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 March 2024 saa 05:24
Yasuwe :

Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya Irembo cyakoze impinduka ku buryo bwo gusaba icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’Inkiko, ku banyamahanga babaye mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda baba mu mahanga, binyuze ku rubuga rwa Irembo rusanzwe rutangirwaho serivisi za Leta.

Ni icyemezo cyafashwe ku bufatanye n’Ibiro by’Ubushinjacyaha Bukuru bw’Igihugu na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Ubu gusaba icyo cyemezo ukoresheje urwandiko rw’inzira (PASIPORO) byakuweho. Abanyarwanda n’abanyamahanga basaba iyi serivisi, bagomba kuba bafite indangamuntu z’u Rwanda.

Abasaba iyi serivisi baba mu mahanga, badafite indangamuntu z’u Rwanda, bazajya begera ibiro bya ambasade y’u Rwanda ibegereye, kugira ngo bahabwe ubufasha.

Muri ubu buryo bushya bwo gusaba icyemezo cy’uko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, Umunyarwanda ugisaba asabwa kuba afite indangamuntu yo mu Rwanda. Umunyamahanga we asabwa kuba afite indangamuntu y’abanyamahanga baba mu Rwanda.

Ikigo Irembo gisobanura ko intego yacyo ari ugukomeza kunoza serivisi za leta zitangirwa ku rubuga IremboGov n’ubufatanye n’inzego za Leta, hagamijwe gufasha abaturage kubonera serivisi ku gihe.

Izi mpinduka zigaragaza umuhate wa Irembo wo kunoza serivisi no gukorana n’inzego za Leta mu gusubiza ibyifuzo by’abasabira serivisi za Leta ku rubuga IremboGov.

Ikigo Irembo irizeza abakoresha ububuga IremboGov ko ikoranabuhanga cyifashisha n’ubufatanye bagirana n’izindi nzego, bizabafasha gutanga ubufasha, hatabayeho imbogamizi y’aho buri muturage atuye.

Kugeza ubu ku rubuga IremboGov habarizwa serivisi zirenga 100 zihatangirwa ndetse zikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .