Hakozwe agapfukamunwa gakoresha ikoranabuhanga

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 Kamena 2020 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Abayapani, Donut Robotics, yakoze agapfukamunwa gakoresha ikoranabuhanga ku buryo katanga amakuru mu ndimi umunani.

Aka gapfukamunwa gakozwe muri pulasitiki, gakoresha Bluetooth iba itanga amakuru kuri telefoni cyangwa kuri tablet binyuze muri porogaramu iba irimo, ku buryo ayo makuru avuye ku gapfukamunwa aba ashobora kwiyandika nk’amagambo, ukaba wagakoreha uhamagara n’ibindi.

Umuyobozi wa Donut Robotics, Taisuke Ono, yatangaje ko bakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo bakore ikoranabuhanga ryaba igisubizo mu buryo Coronavirus yahinduye Sosiyete.

Udupfukamunwa twa mbere 5000 dukoranywe iri koranabuhanga tuzagezwa ku isoko muri Nzeri, tugurishwe mu Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Buyapani, i Burayi n’ahandi.

Utu dupfukamunwa tuzajya tugura amadolari 40. Iyi sosiyete yizeye kuzinjiza menshi binyuze mu buryo abantu bazamanura kuri internet porogaramu idukoresha.

Aka gapfukamunwa gakoresha Bluetooth, gashobora gutanga amakuru kuri telefoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .