Hakorwe iki ngo ibyiciro by’Ubudehe bitazongera kugonga urukuta?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Werurwe 2019 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Guhera muri Gashyantare uyu mwaka, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (Minaloc), yatangiye kujya mu baturage yumva ibitekerezo byabo ku buryo buboneye ibyiciro by’Ubudehe byakorwamo ntawe urenganye.

Guhera mu 2014 ibyiciro by’ubudehe byatangiye kunengwa n’abaturage, bishinjwa kubamo ruswa, ikimenyane no gukorwa nabi.

Bivugururwa mu 2016 nabwo ntibyazanye igisubizo, kuko byakomeje kuba igipimo gishingirwaho mu guhabwa serivisi zitandukanye nk’ubwisungane mu kwivuza ndetse na buruse muri Kaminuza ya Leta, ndetse ikimenyane na ruswa nabyo byongera kuvugwa.

Umudepite akaba n’umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Habineza Frank yabwiye IGIHE ko kuvugurura ibyo byiciro byari bikwiriye ariko asaba ko noneho byakoranwa ubushishozi.

Dr. Habineza avuga ko ibikurikizwa abaturage bashyirwa mu byiciro by’ubudehe bitumvikana kandi bituma benshi bashyirwa aho badakwiriye.

Ati “Twe twumva ko uburyo byahinduka byashingira ku bushobozi bwawe mu mafaranga, birashoboka kumenya umuntu amafaranga abona ku mwaka cyangwa se no ku kwezi. Icyakurikiraho ukareba nk’amashuri umuntu yize niba ari ayisumbuye, Kaminuza. Ibyo byose bihurijwe hamwe turizera ko amakuru yaboneka byagenda bigaragaza imibereho yawe”.

Dr Habineza avuga ko kuba ufite inzu ubamo cyangwa kuba warize amashuri bidakwiriye kugushyira mu cyiciro runaka nk’uko byakorwaga mbere.

Ati “Ibyiciro bibaye byinshi cyane byaba byiza kurushaho aho kugira ngo bibe bine ufate abantu umushyire mu cya gatatu kandi badafite ubushobozi bungana, mukagaragaza ngo abantu bavuye mu bukene kandi bakiburimo.”

Yerekana ko gutanga ubwisungane mu kwivuza cyangwa gufasha abanyeshuri kwiga Kaminuza bashingiye ku byiciro by’ubudehe, atari byo.

Avuga ko mu gihe umuntu yatsinze ku kigero Leta yifuza adafite ubushobozi, akwiye kubisaba agafashwa nk’abandi bose batagendeye ku cyiciro runaka. Anasaba ko abanyeshuri nabo bahabwa icyiciro cyabo cy’ubudehe.

Abakene bumva barageze iyo bajya

Depite Munyangeyo Théogene we asanga abanyarwanda bakwiye kubanza gusobanurirwa akamaro k’ibyiciro by’ubudehe kandi n’uburyo bishingirwaho mu gutanga serivisi zitandukanye bikavugururwa.

Uyu mugabo usanzwe ari Visi Perezida w’Ishyaka ryo kwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), yabwiye IGIHE ko abaturage bafashe ko ibyiciro by’ubudehe bigamije kubafasha ku buryo uwashyizwe mu bagomba gufashwa yumva ko yageze iyo ajya.

Ati “Aho kugira ngo umuntu agire uwo muhate wo gufashwa ngo agendane n’abandi, ikigaragara umuturage iyo abazwe ngo ni uwo mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri yumva asa n’uwageze iyo ajya. Ntabwo ashaka kuzamuka.N’abari hahandi hejuru barwanira kujyamo.”

Munyangeyo avuga ko na politiki zishamikiye ku byiciro by’ubudehe zigamije kuvana abaturage mu bukene, zitanoze kuko nta buryo buhari bwo gukurikirana uwafashijwe ngo barebe ko yavuye mu bukene koko cyangwa habeho imihigo umuturage wafashijwe yumve ko igihe runaka bazamureka bagafasha abandi.

Hari amafaranga atandukanye ahabwa imiryango itishoboye n’abageze mu zabukuru, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kwivana mu bukene.

Munyangeyo avuga ko ayo mafaranga nayo atangwa nabi ku buryo ahenshi ntacyo amarira abayafashe, ahubwo bagahora bategereje kubona andi aho kuyifashisha bava mu bukene.

Yatanze urugero rw’ahantu aherutse kujya mu Karere ka Gakenke, umukobwa wo mu cyiciro cya mbere yarakundanye n’umwarimu wo mu cyiciro cya gatatu, banga kujya gusezerana ku murenge ngo uwo mukobwa atazatakaza amafaranga Leta yajyaga imugenera kuko ari mu cyiciro cya mbere, ahitamo guterwa inda akaguma iwabo.

Ati “Baratinya ko nava kuri Se azatakaza ya mafaranga ageze ku bihumbi birindwi bamuhaga, ahubwo atangiye no gushakisha ya yandi baha umuntu utwite uri mu cyiciro cya mbere.”

Uyu mudepite avuga ko ibyiciro by’ubudehe bishya bigomba no gushaka uburyo umuntu ufite imyaka 21 adakomeza kubarwa mu cyiciro cy’ababyeyi be.

Munyangeyo na we kandi ntabwo ashyigikiye ko ubudehe kiba igipimo kigenderwaho ushaka kwiga muri Kaminuza ahabwa inguzanyo mu gihe yatsinze.

Ati “Wowe reba abatsinze urebe abo igihugu gikeneye hanyuma duce akarongo, abatsinze bafite ya manota bose ubahe umwenda ariko udahereye ku byiciro.”

Umuturage wo mu Murenge wa Muhazi, Mukamurenzi Albertine, yabwiye IGIHE ko ibyiciro by’ubudehe bikwiriye kuba bitatu hashingiwe ku mafaranga binjiza.

Ati “Icya mbere cyabamo abantu bishoboye twita abakire, icya kabiri kikajyamo abakungu n’abakozi ba leta n’abikorera binjiza amafaranga atari hejuru y’ibihumbi 300, hanyuma icyiciro cya gatatu hakajyamo abahinzi batabigize umwuga kuko nta mushahara fatizo bafite hamwe n’abakene batagira urufatiro."

Mu mwaka wa 2016 nibwo hasohotse raporo nshya y’ibyiciro by’ubudehe ivugurura ibyari byaragiyeho mu mwaka wa 2014.

Iyo raporo yagaragaje ko mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose.

Icyiciro cya kabiri kirimo ingo 703,461 bingana na 29.8%by’Abanyarwanda bose, icya gatatu kirimo ingo 1,267,171 bingana na 53.7%, mu gihe icya Kane kirimo ingo 11,664 bingana na 0.5% by’abatuye igihugu cyose.

Abaturage barimo gutanga ibitekerezo ku kuvugurura ibyiciro by'Ubudehe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza