Hakomeje iperereza ku basirikare bashinjwa guhohotera abaturage bo muri Gasabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Mata 2020 saa 04:16
Yasuwe :
0 0

Ubugenzacyaha bwa gisirikare bukomeje iperereza ry’ibanze ku byaha by’ihohoterwa abasirikare batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bakekwaho kuba barakoreye abaturage bo mu midugudu ya Kangondo II na Kibiraro I yo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Ibyaha abo basirikare bakekwaho birimo gukubita no gukomeretsa, kwambura bamwe mu baturage n’ibindi. Ni ibyaha byabaye mu bihe bitandukanye guhera ku itariki ya 12 kugeza ku ya 30 werurwe 2020.

Byari byatangajwe ko urwo rubanza ruba kuri uyu wa Gatanu ariko ntirwabaye. Icyabaye ni uko aho bikekwa ko bakoreye ibyaha, iperereza riri gukorwa ku buryo buri muturage uvuga ko yahohotewe yakirwa n’umugenzacyaha wa gisirikare akabazwa hubahirijwe amabwiriza y’ubwirinzi bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus asaba gusiga intera ihagije hagati y’ubazwa n’ubaza.

Abaturage batuye muri iyo midugudu bashimye uburyo ubutabera bwa gisirikare bwahise butangira iperereza kuri ibyo byaha kandi ababikekwaho bagatabwa muri yombi.

Abaturage bivugwa ko bahohotewe bumvikanye muri bimwe mu bitangazamakuru bavuga ko hari abakubiswe.

Kuri uyu wa 02 Mata 2020, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yatangarije IGIHE ko iperereza ryari rigikomeje, kandi ko mu gihe kitarambiranye ibyarivuyemo bizashyirwa ahabona, kuko ubugenzacyaha bwa gisirikare bukomeje kubikurikirana.

Lt Col Munyengango yashimangiye ko ibyaha abo basirikare bakekwaho bikomeye ku buryo bidakwiye kwihanganirwa mu buryo ubwo ari bwo bwose, by’umwihariko ku musirikare wa RDF.

Mu gihe cyose gishize, RDF yakunze kugaragaza kutihanganira amakosa cyangwa ibyaha bishobora gukorwa n’abasirikare bayo, aho akenshi abakekwaho ibyaha byo guhohotera abaturage bagiye baburanishirizwa aho ibyaha byabereye mu ruhame.

Ubugenzacyaha bwa Gisirikare bwakomeje iperereza ry’ibanze ku byaha by’ihohoterwa abasirikare batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bakekwaho kuba barakoreye abaturage bo mu midugudu ya Kangondo II na Kibiraro I yo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo
Buri muturage wese uvuga ko yahohotewe yakiriwe n'abagenzacyaha / Ifoto:RBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .