00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakinwe umukino ’Umunota wo Kwibuka’ ushishikariza urubyiruko kuvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 4 June 2024 saa 08:37
Yasuwe :

Umuryango Iriba ry’Umurage Ndangamuco n’Amateka wakinnye ikinamico wise ’Umunota wo Kwibuka’ igaragaza uburyo urubyiruko rwa nyuma ya Jenoside yakorerwe Abatutsi rubana n’amateka yayo ndetse n’icyo rukwiye gukora mu kuyasigasira ngo ruzabashe kuyahererekanya mu bihe biri imbere.

Ni ikinamico yakiniwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ikurikirwa n’abiganjemo urubyiruko, abakuru ndetse n’abana. Iyi kinamico yanditswe na Hirwa Aubaine isa n’ishushunya ibiba mu gihe cy’umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwanditsi w’uyu mukino asobanura ko igitekerezo cyo kuwandika cyari ukugaragaza ishusho y’amateka ya Jenoside mu rubyiruko rwavutse nyuma yayo, ariko n’icyo mu by’ukuri ibyo bikwiye kwigisha.

Yagize ati "Byari mu rwego rwo gufungura ibiganiro n’urungano rwacu tugatangira kuganira kuri ayo mateka tutavuga cyane kuko hari benshi bayahuriyeho. Tugomba kandi no gufungukira ababyeyi tukabereka ko hari amateka twamenye batarayatubwiye birambuye."

Yakomeje ati “Ikindi uyu mukino ugamije kudufasha kwikebuka nk’ikiragano cyacu ntiturangare kuko ni amateka amaze imyaka 30. Ni cyo gihe cyo gutangira gukora ibikorwa nk’ikiragano cyacu bitwegeranya tukamenya ibyo twibuka kuri aya mateka wenda dushobora kuzahererekanya n’ikiragano kizakurikiraho."

Umuyobozi w’Umuryango Iriba ry’Umurage Ndangamuco n’Amateka, Mugiraneza Assoumpta, yavuze ko uyu muryango ukora ibintu binyuranye bigamije gusigasira umurage n’amateka ndetse no kubikundisha abato ngo babitore kandi bayigireho.

Ati “Twatumye abato bakurikira mu Gihugu twari twamaze kwangiza. Bakivukiyemo duhanganye n’ihamamuka, imibiri imwe ikigagaraga mu gasozi n’ibindi. Tuba dufite inshingano yo kuvuga ngo ni gute twarema uburyo bwo kubaho bw’abato bubaha kubona imbaraga zo kuzabana na byo bidakabije kubangiza ariko cyane cyane bitangije abana bazabyara. Kuko ntitwabasha kubarinda ibyo tutabarinze burya”.

Dr Mukankomeje Rose uyobora Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza uri mu barebye uyu mukino, yasabye ko hakwiye gushakwa uburyo amateka ya Jenoside Igihugu cyanyuzemo yavugwa agasangizwa abato nabo bakazakura bayazi.

Uyu mukino wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .