Byagaragarijwe mu nama Mpuzamahanga yiga ku ndwara zitandura zirimo izititaweho, aho umuryango wita ku bana batagira kirengera SOS mu Rwanda wagaragaje ko gukora ubukangurambaga bugamije kurandura indwara zo mu kanwa ziterwa n’umwanda mu mashuri byafasha mu kuzihashya ndetse no kuzirandura burundu.
Wagaragaje ko yamaze gutangiza uwo mushinga kuko bigaragara ko ziri mu zititabwaho kandi nyamara zigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu 2021, bugaragaza ko abantu 57% batajya bakoresha serivisi zo kwisuzumisha indwara zo mu kanwa mu gihe 92,8% bisuzumisha ari uko batangiye kugira uburibwe naho 1% ari bo gusa babikora mu buryo buhoraho.
Ibyo bishimangira uburyo izi ndwara zidahabwa agaciro ngo zitabweho nk’uko bikwiye nubwo mu gihe haramuka hakozwe ubukangurambaga bushobora gutuma abantu babyitabira.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wita ku bana batagira kirengera SOS mu Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yagaragaje ko uyu muryango wahisemo gutangiza umushinga ugamije gufasha muri iyo gahunda mu bigo by’amashuri bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Kugeza ubu bakorera mu turere 15 n’ubwo bifuza kugera mu turere twose tw’igihugu ndetse no ku bigo byose by’amashuri mu rwego rwo kwirinda kugira usigazwa inyuma.
Yavuze ko binyuze muri uwo mushinga habamo kwigisha abarimu n’abandi bakozi bagira aho bahurira n’abana mu mashuri kugira ngo abana bagire umuco wo kugira isuku yo mu menyo .
Kwizera yavuze ko kwigisha kugira isuku yo mu kanwa, gutanga ibikoresho byifashishwa nk’uburoso bw’amenyo, umuti wo koza amenyo n’ibindi bitandukanye ari byo uyu mushinga ushyira imbere.
Kwizera ati “Tumaze igihe dukora kuri uwo mushinga aho twakoreye igeragezwa mu turere dutatu, nyuma twakoze isesengura tubona amakuru y’ingenzi tukaba rero turi gukorana na RBC na Minisiteri y’Uburezi aho twemeranyijwe kwagura uyu mushinga mu bindi bice by’igihugu mu bigo byose by’amashuri. Kugeza ubu tukaba tumaze kugera mu turere 15 aho dufite intego yo kugera ku bana 32,000.”
Yakomeje ati “ Biragaragara ko byaba byiza tugeze mu turere twose ariko n’ibikorwa bisaba amikoro. Umushinga wo kugera mu turere twose wamaze kwigwa neza ubu tugeze mu gihe cyo gutangira gushaka aho twakura amafaranga. Nk’uko RBC yabigaragaje ikiguzi cyamaze kumenyekana ariko twizera ko ubufatanye n’ababyeyi buzagira uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.”
Yashimangiye ko abana bato nibatozwa ku kwita ku menyo yabo bakiri bato bizatuma bakura babigira umuco ndetse bahindure imyumvire ituma benshi batita ku ndwara zo mu kanwa ziterwa n’umwanda.
Umukozi ushinzwe kwita ku ndwara zikomoka ku bikomere ndetse n’ubumuga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuzima, RBC, Irene Bagahirwa, yagaragaje ko muri urwo rugendo hakenewe nibura guhera ku miliyoni 6 Frw mu gushyiraho ubwo buryo mu Kigo cy’ishuri.
Biteganyijwe ko nibura mu gihe haboneka amafaranga uyu mushinga wakorerwa mu bigo birenga 3800 by’amashuri ya Leta n’afashwa na yo ku bw’amasezerano.
Bisobanuye ko nibura hakenewe amafaranga ari hagati ya miliyari 22,8 Frw ngo ubashe gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye.
Bagahirwa yashimangiye kandi ko ubwo buryo buzafasha mu guhashya indwara zo mu kanwa no gutoza Abanyarwanda umuco wo kuzitaho bakiri bato.
Yasabye abafatanyabikorwa batandukanye gushyiramo imbaraga kugira ngo haboneke amikoro azafasha mu kubishyira mu bikorwa.
Umuyobozi wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga w’Abaganga b’amenyo batagira umupaka akaba n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi bw’amenyo muri Kaminuza ya Copenhagen muri Denmark, Bo Danielsen, yagaragaje ko ahanini usanga abantu batita kuri izo ndwara kubera kutumva neza uburemere bwazo.
Yavuze ko iyo hakozwe ubukangurambaga by’umwihariko ku bigo by’amashuri bitanga umusaruro kuko bigabanya izo ndwara n’uburyo bwo kuzitaho cyangwa kwirinda ingaruka zazo bukiyongera.
Ku rundi ruhande Umuyobozi w’Ihuriro rishinzwe kurwanya indwara zitandura (NCD Alliance), Prof. Dr. Joseph Mucumbitsi, yashimangiye ko nubwo usanga ari indwara zititaweho, zigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu kuko hari abo zizahaza mu buryo bukomeye.
Yasabye Abanyarwanda kwigengesera no kwita cyane ku isuku yo mu kanwa mu kwirinda izo ndwara.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!