Hahishuwe uburyo Kizito Mihigo yari amaranye igihe umugambi wo gutoroka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Werurwe 2020 saa 05:03
Yasuwe :
0 0

Inkuru zivuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo zikomeje kwisukiranya ubutsitsa nyuma y’urupfu rwe, zinahishura byinshi abantu batamenye kuri we. Magingo aya, hari umuryango wo mu Bufaransa watangaje ko mu mpera z’umwaka ushize yawugishije inama z’uburyo yava mu Rwanda.

Umuryango ACAT (Action Chrétienne pour l’Abolition de la Torture) wo mu Bufaransa watangaje ko muri Nzeri umwaka ushize, Kizito Mihigo yawugishije inama ku ngingo y’uko yatoroka.

Mu kiganiro na BBC, Clément Boursin ushinzwe Afurika muri ACAT, yavuze ko Kizito yabagishije inama y’uko yava mu Rwanda, bamubwira ko yaba aretse akarindira ibibazo biri hagati y’u Rwanda, Uganda n’u Burundi bigakemuka.

Ati “Amaze kutugisha inama, twabajije inzobere zacu ku bireba u Rwanda, zitubwira ko gushaka kuva mu gihugu kwe byaba ari ukwita mu muriro.”

Ngo iyo nama bayimugiriye bamusaba kuba aretse dore ko atari anemerewe kuva mu gihugu, kubera ibiteganywa n’imbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika mu 2018,; hanyuma akazahengera mu karere hari umwuka mwiza akabona kugenda.

Ati “Twe ni iyo nama twari twamuhaye, rero numvise ko yafatiwe ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda, mpita mbona ko yanze gutegereza.”

Kizito Mihigo ngo yabonaga ko atari agishoboye kubeshwaho n’umwuga w’ubuhanzi mu Rwanda, bitewe n’uko abari bakwiye kumugirira icyizere bakamuha akazi nk’umuhanzi, bakimutereye kubera ibyaha yahamijwe n’inkiko ndetse akabifungirwa.

Aya makuru ku migambi Kizito yari afite ni ikindi gihamya cy’uko yari umuntu utandukanye n’uwo benshi bakunze nk’umuhanzi w’indirimbo zisana imitima ishavuye.

Ubwo yari amaze kwitaba Imana, benshi mu barwanya u Rwanda bacitse ururondogoro, bavuga uburyo urupfu rwe ari igihombo kuri bo kuko bamubonagamo umucunguzi, kugeza n’ubwo Kayumba Nyamwasa agaruka ku rupfu rwa Kizito, yamwitaga “uwo muyobozi wacu”.

Abandi bagaragaje ibiganiro bagiye bagirana ku migambi ye isesuye yo kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari yaratangiye mbere y’uko afungwa, ubwo yakoraga indirimbo yise “Igisobanuro cy’Urupfu”.

Umubano we n’abarwanya u Rwanda warengaga abo muri RNC, FDLR, Jambo ASBL n’indi mitwe, ukagera ku bapfobya Jenoside nka Charles Onana.

Yapfuye yiyahuriye muri kasho afite imyaka 38, nyuma y’iminsi itatu afashwe n’abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru ubwo yashakaga kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko akerekeza mu Burundi.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko yari atorotse afite imigambi yo kujya gufatanya n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nyuma y’urupfu rwe, iperereza ryerekanye ko yiyahuriye muri kasho akoresheje igice cy’ishuka yiyorosaga, maze Ubushinjacyaha bwanzura ko nta kurikiranacyaha rizabaho nyuma y’uru rupfu.

Kizito Mihigo (ubanza ibumoso) yafashwe agiye gutoroka anyuze i Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .