00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagomba gushyirwaho uburyo abarwayi batishoboye bajya bishyurirwa ubuvuzi-Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta(Video)

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 7 May 2025 saa 03:07
Yasuwe :

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yavuze ko hagiye gusuzumwa uburyo abarwayi badafite ubushobozi bajya bishyurirwa amafaranga ya serivisi zo kwivuza mu bitaro.

Ibi yabigarutseho ubwo yagezaga raporo ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose, yagaragaje ko hari ikibazo cy’abarwayi babura amafaranga yo kwishyura kubera ubushobozi buke, ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi bikabihomberamo.

Ati” Ikibazo cy’abarwayi batishyura bigateza ibitaro igihombo, ni ikibazo gikomeye mbona nka Leta dukwiye kureba uko twashyiraho nk’urwego rwajya rwishyurira abo barwayi badafite ubushobozi na mba.”

Kuri iyi ngingo, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yavuze ko hakwiye gushyirwaho uburyo abo barwayi bajya bishyurirwa aho guhera mu bitaro.

Agira ati” Ikibazo cy’abarwayi batishoboye mu mavuriro ni byo koko ni ikizabo kandi kigomba gushakirwa umuti, hakabaho uburyo bwo gushaka amafaranga kugirango abo barwayi batabashije kwushyura bishyurirwe.”

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yavuze ko ikibazo cy'abarwayi babura ubwishyu bwa serivise kigomba kwitabwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .