00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye kubakwa amashuri y’imyuga arenga 2000

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 4 April 2025 saa 01:31
Yasuwe :

Sena y’u Rwanda yatangaje ko muri gahunda ya Leta igamije guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, hagaragaramo ingamba zo kubaka amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yigisha amasomo y’igihe gito, VTC, agera ku 2044 azafasha buri muntu kwiga umwuga ashaka hatitawe ku bindi bintu yize.

Byagarutsweho ku wa 4 Mata 2025, ubwo Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena yagezaga raporo y’ingendo yakoze mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu gihugu.

Gahunda ya Leta iteganya ko nibura muri buri kagari hazaba hari ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro by’igihe gito, ni ukuvuga amezi atandatu kugeza ku mwaka bikazagerwaho mu 2029.

Iyi raporo igaragaza ko kugeza mu 2029 hazubakwa amashuri ya VTC 2.044, mu gihe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro y’icyitegererezo azubakwa ari 30.

Ubugenzuzi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, bwa 2024/2025 bugaragaza ko amashuri ya TVET ari 558, arimo TSS 272 zingana na 59,4% zujuje ibisabwa, mu gihe TSS 186 zingana na 40,6% zitujuje ibisabwa, na ho VTC 66 zingana na 41,8% zari zujuje ibisabwa, mu gihe VTC 92 zingana na 58,2% basanga zitujuje ibisabwa.

Senateri Bideri John Bonds yavuze ko kuva mu 2008, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro atangira guhabwa imbaraga, hashyizwemo imbaraga nyinshi, bityo ko hanarebwa ku buryo amashuri ashingwa mu gace aba abyaza umusaruro ibihaboneka.

Ati “Icyo twasaba ni uko aya mashuri ya VTC akwiye guhuzwa n’ibikoresho bishobora kuboneka mu karere, dutange urugero nk’ahantu hari amashyamba menshi, ishuri rijyanye no gukora inzugi z’ibiti, ubwubatsi butandukanye byagashyizwe imbere kugira ngo nibura abana basohotse muri ayo mashuri bakoreshe ibikoresho biboneka muri ako gace.”

Perezida wa Komisiyo, Umuhire Adrie, yatangaje ko amashuri ya VTC yigisha abana benshi ku buryo atanga umusaruro aho bikora neza.

Ati “Aya mashuri arimo n’abafite diplôme za A2, wa wundi ushobora kuvuga ngo njye nkeneye kwiga umwuga wo guteka, akajya kwihugura amezi atandatu cyangwa umwaka cyangwa se akaba yaracikirije amashuri."

"Twasanzemo abana bavuye mu bigo ngororamuco biga muri aya mashuri, hari abakobwa babyariye iwabo bagacikiriza amashuri bakajya kwiga muri VTC kugira ngo nibura babone umwuga bihuguramo kandi bakabona akazi.”

Gahunda yo gushyiraho amashuri ya VTC mu gihugu igamije gufasha Abanyarwanda kwiga mu gihe gito imyuga yifuza hadashingiwe ku byo yize mbere.

Imibare igaragaza ko abanyeshuri bose biga mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro barenga ibihumbi 115 barimo abakobwa 51.557 bangana na 44,6% mu gihe abahungu ari 63.959 bangana na 55,4%, imibare igaragaza ko abiga muri iki cyiciro bavuye kuri 31% ugera kuri 43% mu myaka itanu ishize.

Abiga amasomo y'igihe gito bahita bajya mu mirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .