00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gutorwa abahagarariye uturere muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 15 August 2024 saa 10:10
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko hagendewe ku ngingo 31 y’Amabwiriza yayo agenga amatora y’Abajyanama b’Umujyi wa Kigali yo mu 2024, ku wa Gatanu ku itariki ya 16 Kanama 2024 hazatorwa abahagarira uturere mu Nama Njyanama y’Umuji wa Kigali.

Ni amatora azakorwa n’abagize Inama Njyanama z’Imirenge yo mu turere tugize Umujyi wa Kigali ari two Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.

Aya matora azatangira saa tatu za mu gitondo abere ku Biro bya buri karere mu tugize Umujyi wa Kigali. Muri buri akarere hazatorwa abajyanama babiri bazatorwa mu bagize Inama Njyanama z’Imirenge baturukamo.

Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali ryaravuguruwe, riteganya ko Umujyi ugira Abajyanama 11 barimo batandatu batorwa ndetse na batanu bashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu.

Batandatu muri bo batorwa mu turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali hagatorwa babiri muri buri karere barimo umugore n’umugabo. Aba bajyanama bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .