Ibi bihembo biteganyijwe kuzatangwa ku wa 13 Gicurasi 2022, hakazahembwa abanyamakuru bahize abandi mu gukora inkuru ziri mu byiciro bitandukanye.
Mu byiciro bizahembwa harimo nk’iby’ubunyamwuga mu itangazamakuru n’icyiciro kijyanye n’inkuru zishingiye ku bikorwa by’iterambere nk’ubuhinzi, uburezi, ubuzima n’ibindi.
Inkuru zigomba guhatana ni izanditswe hagati ya tariki 1 Mata 2021 na 31 Werurwe 2022. Buri munyamakuru agomba guhatana mu cyiciro kimwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ, Habumuremyi Emmanuel yabwiye IGIHE ko guhera umwaka ushize bashyizeho ko abanyamakuru bazajya bahatana mu cyiciro kimwe kugira ngo hatagira abikubira ibihembo.
Ati “Impamvu umunyamakuru yiyandikisha mu gice kimwe wasangaga mbere yakoze inkuru nyinshi akazifata zose akazishyiramo atanarebye niba ari inkuru ishobora gupiganwa n’izindi, ugasanga birarushya cyane akanama nkemurampaka.”
Yakomeje ati “Wasangaga ikindi hari nk’umuntu ufite inkuru eshanu zose zatsinze ugasanga niwe ubaye n’umunyamakuru w’umwaka ukabona si ibintu bisobanutse, ukabona akomoka no gitangazamakuru kimwe ibihembo biri ahantu hamwe ibyo bigateza ikibazo mu bandi bagenzi be.”
Umunyamakuru wifuza guhatana muri ibi bihembo agomba kuba asanzwe afite igitangazamakuru akorera kandi afite ikarita ya RMC itararenza igihe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!