Hagiye gutangizwa urubuga ruhuza abarangije Kaminuza n’ahari amahirwe y’akazi

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 11 Mutarama 2019 saa 05:47
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangiza urubuga rwo kuri internet ruzajya ruhuza abarangije kwiga za Kaminuza n’ahari amahirwe ari ku isoko ry’umurimo.

Iyi gahunda igiye gutangizwa ikubiye mu myanzuro y’inama y’igihugu y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 15 muri Gashyantare 2018, aho umwanzuro wa gatatu wavugaga ku ‘gukora icyegeranyo (database) cy’abarangije kwiga za kaminuza no gushyiraho gahunda iboneye yo kubahuza n’aho bakenewe ku isoko ry’umurimo’.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ihangwa ry’imirimo ikenewe mu ngeri zitandukanye mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Ngoboka François, yabwiye The New Times ko uru rubuga ruzaba rwarangije gukorwa nyuma y’ukwezi kumwe ndetse ruhite rutangizwa ku mugaragaro.

Yagize ati “Twamaze gukora ibikorwa bifatika mu gushyiraho iyegeranyamakuru y’abarangije kwiga muri Kaminuza ndetse n’urubuga rwo kubahuza n’ahari amahirwe y’umurimo. Gukora uru rubuga bigeze ku kigero cya 75% kugira ngo rube rwarangiye.”

Abafatanyabikorwa muri iyi gahunda barimo Minisiteri y’Uburezi biciye mu nama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza, Minisiteri y’Abakozi ba leta n’umurimo, Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize, Ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamimerere na Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda ari nayo ishinzwe inguzayo z’abanyeshuri no kuzigaruza.

Ngoboka yavuze ko kugeza ubu abanyeshuri bangana 159,000 bamaze kwiyandikisha kuri uru rubuga.

Yakomeje agira ati “Abarangije Kaminuza bashyirwa kuri uru rubuga abarangije kaminuza guhera mu myaka itanu ishize kugeza ubu, kuko nibo bakeneye kuba bahuzwa n’ahari amahirwe y’akazi cyane.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare, igaragaza ko ibura ry’akazi ku barangije za Kaminuza bari ku kigero cya 18%, naho abarangije amashuri yisumbuye bari ku kigero cya 23%.

Agira ati “Icyo tumenya ni abarangije Kaminuza ibyo bize, tukamenya niba bafite akazi cyangwa batagafite, turongera kandi tukamenya niba bikorera, bakorera leta cyangwa bakorera ibigo byigenga, iyo dusange uyu muntu afite akazi, turongera tugasesengura niba abo bagafite bakora ibyo bigiye muri Kaminuza cyangwa atari byo.”

Yavuze ko abazaba batiyandikishije kuri uru rubuga mu gihe ruzaba rurimo gushyirwa ku mugaragaro, bazajya bishyiramo ubwabo.

Yagize ati “Kaminuza zose za leta n’izigenga, zizaba zifite ahantu hazo kuri uru rubuga, ku buryo zishobora gushyiraho abanyeshuri bazo kugira ngo bijye bidufasha kumenya imyirondoro y’aba banyeshuri mbere.”

Yavuze ko uru rubuga ruzanemerera abakoresha n’abashoramari kuba barugeramo, ku buryo bashobora guhitamo abakozi bagendeye ku bushobozi bw’abo bakeneye.

Yagize ati “Abakoresha bashobora na bo kujya mu bubiko bw’uru rubuga bakaba batoranya uwo bashaka bagendeye ku bumenyi afite, twe tuzajya tubahuza n’abafite akazi, cyangwa ahari amahirwe yo kwimenyereza imirimo.”

RDB ivuga ko ubushakashatsi ifite, bwagaragaje ko 60% by’abarangije Kaminuza babona akazi cyangwa bakihimbira akabo, nyuma yo gusoza kwimenyereza imirimo mu bikorera no muri leta.

Abarangije Kaminuza bazajya bafashwa guhuzwa n'abafite akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza