00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gutangizwa umushinga uzatunganya amazi n’umuriro uzabyarira inyungu u Burundi n’u Rwanda

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 23 February 2021 saa 09:00
Yasuwe :

Hagiye gutangizwa umushinga uzatunganya amazi n’umuriro bivuye mu mugezi w’Akanyaru, ku nkunga ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) n’umushinga wa NEPAD ushinzwe gutera inkunga ibikorwaremezo (IPPF), uteganyijwe kuzatwara miliyoni 190 z’amadolari.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021, ku munsi wahariwe kwizihiza uruzi rwa Nil, cyane ko uyu mushinga ari umwe muri porogaramu zatangijwe n’umushinga w’ikibaya cy’uruzi rwa Nil(Nile Basin Initiative).

The New Times yavuze ko uyu mushinga biteganyijwe ko uzubaka ikigega hafi y’umugezi wa Akanyaru, kizaba gifite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe miliyoni 333 z’amazi azakoreshwa n’abantu ibihumbi 846.

Kizatunganya amazi yo kunywa azakoreshwa n’abantu 614.200 mu Burundi no mu Rwanda, ndetse hazubakwa ikigega kizifashishwa mu kuvomerera hegitari 12.474 z’imirima yo mu bihugu byombi.

Uyu mushinga kandi biteganyijwe ko uzatanga umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawati 14.5, uzacanira ingo 141.111.

Uretse ibi kandi, uyu mushinga uzagira uruhare mu bindi bikorwa bikoresha amazi, harimo ubworozi bw’ amatungo, kurinda imyuzure ya hato na hato iterwa n’imvura, kubungabunga ibidukikije, ndetse uzatanga akazi ku bantu.

Umushinga w’ikibaya cy’uruzi rwa Nil (Nile Basin Initiative), watangije uyu w’Akanyaru uhuriweho n’ibihugu icumi bikora kuri iki kibaya, birimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Sudani, Ethiopia ndetse na Misiri.

Undi mushinga uri hafi kuzura ni uw’urugomero rwa Rusumo ruzatanga megawati 75 z’umuriro w’amashanyarazi, uzakoreshwa mu Rwanda, u Burundi no muri Tanzania.

Umunsi wahariwe kwizihiza uruzi rwa Nil uyu mwaka wibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ibyara inyungu. Wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Kongera gutekereza ku mishinga ibyara inyungu mu karere gahuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nili”

Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc, akaba anakuriye komite y’abaminisitiri b’uyu mushinga yavuze ko bagiye gufatanya mu gushyira imbaraga mu ikorwa ry’imishinga ibyara inyungu muri aka Karere.

Yongeyeho ko kugira ngo abantu abantu babeho bakenera amazi, bityo kugira ngo atunganywe hakenewe ingufu za benshi no gushyira hamwe nka kimwe mu isoko y’iterambere.

Hagiye gutangizwa umushinga uzatunganya amazi n'umuriro bivuye mu mugezi w'Akanyaru uzabyarira inyungu abaturage bo mu Rwanda n'i Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .