00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gutangizwa ikigo kizatangirwamo amasomo yo gutunganya ibimenyetso bishingiye ku bumenyi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 28 September 2024 saa 12:29
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, RFI, Dr. Charles Karangwa, yatangaje ko muri Nzeri umwaka utaha hazatangizwa ikigo cy’icyitegerezo gishamikiye kuri RFI kizajya gitangirwamo amahugurwa n’amasomo ajyanye no gutunganya ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

Yabikomojeho ubwo hasozwaga Inama Mpuzamahanga ya AFSA2024, yigiraga hamwe iterambere ry’urwego rw’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera muri Afurika.

Mu 2023 ni bwo icyari Rwanda Forensic Laboratory cyagizwe Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera kizwi nka RFI, ubushobozi bwayo buragurwa ku buryo uyu munsi itanga serivisi 12 zijyanye n’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

Dr. Charles Karangwa, yavuze ko noneho igikurikiye ari ugutangiza gahunda yo gutanga amasomo ajyanye n’uru rwego yo ku rwego rwa kaminuza.

"Hari ikigo cy’icyitegererezo aho muri Nzeri umwaka utaha tuzatangira gutanga amahugurwa ariko noneho tunakomeze gutanga amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’icya gatatu ajyanye n’ibimenyetso bya gihanga bishingiye ku bumenyi.”

Yavuze ko ubu harimbanyije gahunda yo gutegura integanyayigisho izajya ikoreshwa, aho izashyikirizwa Inama y’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda [HEC] kugira ngo yemezwe nyuma itangire gukoreshwa.

Muri iyi nama kandi Dr. Antonel Olckers yongeye gutorerwa kuyobora Ikigo Nyafurika cya AFSA [African Forensic Science Academy].

Iki kigo gifite icyicaro muri RFI, gifite inshingano yo kuzamura urwego mu bushobozi n’ubumenyi ibihugu bya Afurika bifite mu bijyanye n’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera. Cyatangiye imirimo yacyo mu 2023.

Dr. Antonel Olckers, yavuze ko “AFSA yiyemeje gufasha abahanga mu bya siyansi, guteza imbere uru rwego himakazwa gufasha abakorewe ibyaha n’ababishinjijwe kubona ubutabera bukwiriye.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, yagaragaje ko hakwiye gushyirwaho amategeko na politiki byorohereza inzobere muri uru rwego kugira ngo zirusheho gukora mu buryo bunoze kandi zoroherezwe kubona ibikoresho n’ubushobozi bakenera mu kuzuza neza inshingano zabo.

Ati “Tugomba guhuriza hamwe mu gukemura ibibazo byihariye tubona muri uru rwego bijyanye n’amikoro, ubumenyi buke yewe no kwisanisha n’ikoranabuhanga rigezweho.”

Umuyobozi wa RFI, Dr. Charles Karangwa, yatangaje ko umwaka utaha hazatangizwa ikigo cy’icyitegerezo gishamikiye kuri RFI kizajya gitangirwamo amasomo ajyanye no gutunganya ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yasabye ko abo mu rwego rw'ibimenyetso bya gihanga bishingiye ku bumenyi barushaho koroherezwa binyuze mu gushyiraho amategeko na politiki biboneye
Dr. Antonel Olckers [ibumoso] yongeye gutorerwa kuyobora Ikigo Nyafurika cya African Forensic Science Academy
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’ibigo by’ibimenyetso n’ubumenyi byifashishwa mu butabera [IAFS], Prof. Yankov Kolev, na we yari ari muri iyi nama
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja [ibumoso] ni umwe mu bari bitabiriye iyi nama
Iyi nama yari yitabiriwe n'abantu batandukanye
Muri iyi nama hagiye haba ibiganiro bitandukanye
Iyi nama yari imaze iminsi itanu ibera i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .